Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri
Health

Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 93 min gusoma
Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo.

Abashakashatsi bagaragaje ko inzoga zishobora kugira uruhare mu ndwara zitandukanye za kanseri, zirimo kanseri y’ibere, iy’umwijima, iy’amara manini, iy’igifu, iy’impindura, iy’umuhogo ndetse na kanseri zifata mu kanwa no mu gice cy’umutwe n’ijosi.

Dr Chinmay Jani, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo muri rusange impfu ziterwa na kanseri zagabanutse, uruhare rw’inzoga mu mpfu ziterwa n’iyi ndwara rwo rwiyongereye.

Yavuze ko mu myaka 33 ishize, igipimo cy’impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga mu bantu bafite imyaka 20 kuzamura cyikubye hafi kabiri.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko umuntu adakeneye kunywa inzoga nyinshi kugira ngo ibyago bya kanseri byiyongere. N’icupa rimwe ku munsi rishobora kugira uruhare mu kongera ibyo byago.

Dr Andrew Freeman, inzobere mu ndwara z’umutima, yavuze ko imyumvire yari isanzweho ivuga ko ikirahure kimwe cy’inzoga buri mugoroba nta ngaruka kigira itagihuye neza n’ibimenyetso bya siyansi biri kuboneka.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubushakashatsi kuri Kanseri (NCI) gisobanura ko inzoga zishobora kugira uruhare mu gutera kanseri mu buryo butandukanye.

Inzoga zirimo ikinyabutabire cyitwa ethanol, iyo kigeze mu mubiri kigahindurwamo acetaldehyde. Iki kinyabutabire gishobora kwangiza ADN y’uturemangingo, bityo bikongera ibyago byo kubyara uturemangingo tw’indwara ya kanseri.

Inzoga kandi zishobora kugira ingaruka ku misemburo yo mu mubiri, harimo estrogen, ndetse zikangiza uturemangingo two mu kanwa no mu muhogo. Zishobora kandi kongera ububyimbirwe mu mubiri.

Iyo umuntu anywa inzoga kandi akanywa itabi, ibyago byo kwibasirwa na kanseri bishobora kurushaho kwiyongera.

Abashakashatsi basesenguye amakuru yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakusanyijwe hagati ya 1990 na 2023.

Muri icyo gihe, umubare w’abantu bapfuye buri mwaka bazize kanseri zifitanye isano n’inzoga wazamutse uva ku 11,361 ugera ku 23,126.

Abagabo n’abantu bafite imyaka 55 kuzamura ni bo bagaragaje umubare munini w’impfu.

Mu bagabo bakuze, impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga zazamutseho hafi 24% muri iyo myaka 33.

Mu bagabo, kanseri y’umwijima ni yo yagaragaje isano ikomeye n’inzoga, ikurikirwa na kanseri y’umuhogo n’iy’amara manini.

Ku bagore bafite imyaka 55 kuzamura, kanseri y’ibere ni yo yateje impfu nyinshi mu zifitanye isano n’inzoga, ikurikirwa na kanseri y’umwijima n’iy’amara manini.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet Regional Health–Americas, bukaba bushingiye ku isesengura ry’amakuru yamaze imyaka isaga 30.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo
Imikino

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo

Ikipe yo muri Turikiya, Turgutluspor, yakoze amateka yo guha akazi Zeynep Mestan nk’umutoza mushya w’ikipe yayo nkuru y’abagabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro
Hanze

Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro

Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba wa Tooro, yahakanye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ayo makuru atari ukuri kandi ko atandukanye n’irage ry’umuvandimwe we wapfuye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe
INKURU NYAMUKURU

Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe

Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, ariko ku rundi ruhande wamamaye nka Ashton Small, agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bushaririye yakuriyemo, nk’umuntu ufite ubumuga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
Umudepite  wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe
Hanze

Umudepite wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe

Augustin Lobelle Yembi, Umudepite wo muri Gabon wagaragaye akubita urushyi umukozi wa sosiyete y’indege ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yatawe muri yombi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima
Hanze

Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize