Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
‎Ubushakashatsi: Abagabo bafite amabya manini bagira umujinya mwinshi kandi ntibazi kwita ku bana babo ugereranyije n'abafite amato
Health

‎Ubushakashatsi: Abagabo bafite amabya manini bagira umujinya mwinshi kandi ntibazi kwita ku bana babo ugereranyije n'abafite amato

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 294 min gusoma
‎Ubushakashatsi: Abagabo bafite amabya manini bagira umujinya mwinshi kandi ntibazi kwita ku bana babo ugereranyije n'abafite amato

‎Niba ufite amabya manini , ukaba utumva uburibwe cyangwa ngo wiyumvemo ikindi kibazo , ntugahangayike, ariko niba warabonye akura (Amabya) ugeze mu myaka mikuru, ushobora kuba ufite ikibazo cy'ubuzima. Muri iyi nkuru tugiye kureba hamwe isano yo kugira udusabo tubika intanga tunini no kugira uduto.

‎'Amabya' mu Kinyarwanda cyiza, ni igice cy'umugabo kiba gifite uruhu rugikikije ruzwi nka 'Scrotum' mu ndirimi z'Amahanga ndetse akaba aremwe mu ishusho y'igi.  Amabya kandi ni igice kiri hagati y'amaguru y'abagabo, umumaro wacyo munini akaba ari ukurema intanga ngabo no kuzibika no gukora umusemburo wa 'Testostetone'.

‎Ubusanzwe , buri 'Bya' ripima byibura 'Insh 2' n'ubwo bidakunze kubaho ko umugabo umwe agira amabya abiri asumbana mu bunini. Amabya atangira gukura kuva ku myaka 8 kugeza mu bugimbi.

‎Ubushashatsi bwo muri 2013 bwanditswe muri 'Journal of Sexual Medicine

‎Trusted Source' buvuga ko ingano nini y'udusabo tubika intanga tw'umugabo , buhuzwa no kuba ashobora kuba arwaye indwara izwi nka 'Cardiovascular' ifite aho ihuriye n'umutima ndetse n'imiyoborantanga n'amaraso.

‎Ubwo bushakashatsi kandi buhuza kugira 'Amabya' manini , no kuba umuntu agira intanga nyinshi cyangwa umusemburo wa Testosterone mwinshi no kuba uwo muntu agira umunabi n'imico mibi cyangwa 'Agression'. Ibi kandi bihuzwa n'ubundi bushakashatsi bugaragaza ko kugira 'Amabya' mato nabyo bishobora guterwa no kuba uwo muntu agira intanga nkeya cyangwa uwo musemburo wa Testosterone mukeya.

‎Uyu mugabo ufite manini ngo ahorana umushiha, umunabi ndetse ngo ibyerekeye kurera abana cyangwa gusabana n'abo no kubarera ntabwo abikunda cyane ugereranyije n'umugabo ufite mato kuko ngo we akunda abana cyane , abahora hafi kandi aba yumva batamujya kure.

‎Mu gihe udusabo twabo byaba bigaragara ko tugenda tuba tugari (Tunini), byaba biterwa n'ibibazo by'ubuzima ufite ndetse bishobora no kuzatuma ubagwa dore ko ngo ibi bibazo hari ubwo biba ari iby'igihe gito cyangwa se akaba ari twibanire. Abagabo bafite icyo kibazo cyo kugira amabya manini bagirwa inama yo kugana abaganga bazwi nka 'Urologist'  bapima inkari ku bagabo kubagore.

‎Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, kuvuga ko mu gihe ubona amabya yawe arimo kugenda aba mato, ibyo ari ibisanzwe by'umwihariko mu gihe ubona rwaruhu twavuze ruyakikije rwikunje, gusa bakavuga ko mu gihe wabona izindi Changes byaba bigaragaza ikibazo gikomeye ushobora kujya kwa muganga by'umwihariko mu gihe wakumva urimo kuribwa.

‎Uwo ruhu, nirwo rurinda amabya, iyo ari mu gihe cy'ubushyuhe cyangwa ubukonje hari uburyo agabanuka cyangwa akiyongera , ibyo ngo ntakibazo biteye. Mu gihe ubona utwo dusabo twabaye tunini cyane kurenza uko bisanzwe mu gihe gisanzwe, jya kwa muganga.

‎Uramutse ufite ikibazo cyangwa ugashaka ko tuguha izindi nama kuri iyi nkuru twandikire kuri watsapp 0791859465 (UMUNSI.COM).

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize