Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo
Health

Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo

Admin User2026 Gicurasi 2417 min gusoma
Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo
Sanga:
writer.umunsi.com

Abagabo n’abagore bafite ibyo bahuriraho mu buzima nyamara uko bateye hari ibitandukanye. Abagore nibo batwita, bakabyara, bakonsa, bakajya mu mihango ndetse abagore baracura mu gihe abagabo barinda basaza bakibyara. Ntiduhuza igitsina, ingano y’amabere n’amabuno si imwe, ijwi ni uko, abagabo bagira ubwanwa abagore (uretse bacye) ntabwo bagira gutyo gutyo…

Uko gutandukana mu miterere rero bituma hari ibindi mu buzima tudahuza ndetse hari n’indwara usanga ari umwihariko ku bagore abagabo batazirwara. Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Ibiba ku bagore ntibibe ku bagabo

Kanseri y’inkondo y’umura: Iyi kanseri twavugako ariho itangiye kumenyekana cyane mu bihugu byacu ariko ni indwara usanga mu bagore batari bacye hirya no hino ku isi. Kuba ifata inkondo y’umura biyigira indwara y’umwihariko ku bagore.

Kugeza ubu iyo usanze uyirwaye hari imiti uhabwa igabanya ibyago byo kuba yaguhitana kandi kuyisuzumisha ku gihe ni imwe mu nzira nziza zo kurengera ubuzima bwawe.

Iyi kanseri ikaba iterwa na HPV (Human Papilloma Virus) ikaba ari virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Byumvikane ko kuba wanduye iyi virusi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri.

Kugeza kuri ubu urukingo rw’iyi kanseri ruratangwa mu Rwanda ku bakobwa bakiri bato (batarakora imibonano mpuzabitsina) rukaba rutangirwa Ubuntu kandi.

Gusa niba urengeje imyaka y’urukingo ushobora kwisuzumisha bakakurebera niba nta HPV wanduye cyangwa niba nta byago byo kurwara iyi kanseri waba ufite.

Ubuzima bw’amabere: Nubwo tuvuze ubuzima bw’amabere, turashaka kuvuga kanseri y’ibere, ifata abagore cyane kurenza abagabo kuko nabo ishobora kubafata nubwo ari umubare uri hasi cyane.

Iyi kanseri y’amabere ikaba ari kanseri ibabaza kandi yica iyo idasuzumwe hakiri kare aho kuyivura hakoreshwa uburyo bwo kubaga ibere ryafashwe rigakurwaho cyangwa se hagashiririzwa.

Kwisuzumisha nibyo bizakubwira niba ufite iyi kanseri cyangwa ufite ibyago byo kuba wayirwara. By’umwihariko niba wumva mu ibere ryawe harimo igiturugunyu kikurya kandi kigenda gikura, wizuyaza kwipimisha kanseri.

Kandi ubu mu Rwanda ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) iyo urengeje imyaka 35 wemerewe kwisuzumisha indwara zose (general medical check-up) bakakwishyurira.

Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Nubwo izi ndwara zidafata abagore gusa ariko nyinshi muri zo nibo zibasira cyane kurenza abagabo. Kandi uretse no kuba ari bo nyinshi zibasira ni nabo zigiraho ingaruka cyane kurenza abagabo.

Kandi igituma zibabera ikibazo ni uko kuri bo ahanini zitagaragaza ibimenyetso, ndetse n’izibigaragaje zikagira ibyenda gusa hamwe umugore anashobora kwitiranya ibimenyetso n’impinduka zisanzwe mu mubiri we nko kujya mu mihango cyangwa kuba ari mu burumbuke.

Nk’imitezi na chlamydia usanga byenda guhuza ibimenyetso 100%, kubitandukanya bikorwa mu gihe hafashwe ibizami.

Nyamara gutinda kubivuza bitera ingorane zinyuranye nk’ubugumba cyangwa gutwitira inyuma y’umura.

Rero igihe cyose ubonye impinduka nto mu mikorere y’igitsina cyangwa urwungano rw’imyororokere ni byiza guhita wisuzumisha ukanafata imiti ku gihe kandi neza kugirango wirinde ibindi byose byakurikiraho.

Kuboneza urubyaro: Nubwo n’abagabo bashobora kuboneza urubyaro bakoresheje agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu ariko usanga ahanini uburyo bwo kuboneza urubyaro bukorwa n’abagore kurenza abagabo.

Uhereye ku binini byo kuboneza urubyaro ukageza ku nshinge n’agapira gashyirwa mu gitsina byose bikorwa n’abagore.

Ntitwibagiwe n’agapira gashyirwa mu gitsina kimwe n’imiti ishyirwa mu gitsina ngo yice intanga cyangwa urunigi no kubara, byose bikorwa n’umugore.

Gusa mu buryo bwose, ni byiza ko mbere yo kugira ubwo ukoresha ubanza kuganira na muganga akagupima ndetse akagufasha guhitamo uburyo bujyanye n’imikorere y’umubiri wawe.

woman-health-screening-1.jpg

10-things-about-breast-cancer-s2-what-is-breast-cancer.jpg

contraceptives-methods.jpg

cs.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize