Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo
Health

Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo

Admin User2026 Gicurasi 2417 min gusoma
Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo
Sanga:
writer.umunsi.com

Abagabo n’abagore bafite ibyo bahuriraho mu buzima nyamara uko bateye hari ibitandukanye. Abagore nibo batwita, bakabyara, bakonsa, bakajya mu mihango ndetse abagore baracura mu gihe abagabo barinda basaza bakibyara. Ntiduhuza igitsina, ingano y’amabere n’amabuno si imwe, ijwi ni uko, abagabo bagira ubwanwa abagore (uretse bacye) ntabwo bagira gutyo gutyo…

Uko gutandukana mu miterere rero bituma hari ibindi mu buzima tudahuza ndetse hari n’indwara usanga ari umwihariko ku bagore abagabo batazirwara. Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Ibiba ku bagore ntibibe ku bagabo

Kanseri y’inkondo y’umura: Iyi kanseri twavugako ariho itangiye kumenyekana cyane mu bihugu byacu ariko ni indwara usanga mu bagore batari bacye hirya no hino ku isi. Kuba ifata inkondo y’umura biyigira indwara y’umwihariko ku bagore.

Kugeza ubu iyo usanze uyirwaye hari imiti uhabwa igabanya ibyago byo kuba yaguhitana kandi kuyisuzumisha ku gihe ni imwe mu nzira nziza zo kurengera ubuzima bwawe.

Iyi kanseri ikaba iterwa na HPV (Human Papilloma Virus) ikaba ari virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Byumvikane ko kuba wanduye iyi virusi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri.

Kugeza kuri ubu urukingo rw’iyi kanseri ruratangwa mu Rwanda ku bakobwa bakiri bato (batarakora imibonano mpuzabitsina) rukaba rutangirwa Ubuntu kandi.

Gusa niba urengeje imyaka y’urukingo ushobora kwisuzumisha bakakurebera niba nta HPV wanduye cyangwa niba nta byago byo kurwara iyi kanseri waba ufite.

Ubuzima bw’amabere: Nubwo tuvuze ubuzima bw’amabere, turashaka kuvuga kanseri y’ibere, ifata abagore cyane kurenza abagabo kuko nabo ishobora kubafata nubwo ari umubare uri hasi cyane.

Iyi kanseri y’amabere ikaba ari kanseri ibabaza kandi yica iyo idasuzumwe hakiri kare aho kuyivura hakoreshwa uburyo bwo kubaga ibere ryafashwe rigakurwaho cyangwa se hagashiririzwa.

Kwisuzumisha nibyo bizakubwira niba ufite iyi kanseri cyangwa ufite ibyago byo kuba wayirwara. By’umwihariko niba wumva mu ibere ryawe harimo igiturugunyu kikurya kandi kigenda gikura, wizuyaza kwipimisha kanseri.

Kandi ubu mu Rwanda ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) iyo urengeje imyaka 35 wemerewe kwisuzumisha indwara zose (general medical check-up) bakakwishyurira.

Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Nubwo izi ndwara zidafata abagore gusa ariko nyinshi muri zo nibo zibasira cyane kurenza abagabo. Kandi uretse no kuba ari bo nyinshi zibasira ni nabo zigiraho ingaruka cyane kurenza abagabo.

Kandi igituma zibabera ikibazo ni uko kuri bo ahanini zitagaragaza ibimenyetso, ndetse n’izibigaragaje zikagira ibyenda gusa hamwe umugore anashobora kwitiranya ibimenyetso n’impinduka zisanzwe mu mubiri we nko kujya mu mihango cyangwa kuba ari mu burumbuke.

Nk’imitezi na chlamydia usanga byenda guhuza ibimenyetso 100%, kubitandukanya bikorwa mu gihe hafashwe ibizami.

Nyamara gutinda kubivuza bitera ingorane zinyuranye nk’ubugumba cyangwa gutwitira inyuma y’umura.

Rero igihe cyose ubonye impinduka nto mu mikorere y’igitsina cyangwa urwungano rw’imyororokere ni byiza guhita wisuzumisha ukanafata imiti ku gihe kandi neza kugirango wirinde ibindi byose byakurikiraho.

Kuboneza urubyaro: Nubwo n’abagabo bashobora kuboneza urubyaro bakoresheje agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu ariko usanga ahanini uburyo bwo kuboneza urubyaro bukorwa n’abagore kurenza abagabo.

Uhereye ku binini byo kuboneza urubyaro ukageza ku nshinge n’agapira gashyirwa mu gitsina byose bikorwa n’abagore.

Ntitwibagiwe n’agapira gashyirwa mu gitsina kimwe n’imiti ishyirwa mu gitsina ngo yice intanga cyangwa urunigi no kubara, byose bikorwa n’umugore.

Gusa mu buryo bwose, ni byiza ko mbere yo kugira ubwo ukoresha ubanza kuganira na muganga akagupima ndetse akagufasha guhitamo uburyo bujyanye n’imikorere y’umubiri wawe.

woman-health-screening-1.jpg

10-things-about-breast-cancer-s2-what-is-breast-cancer.jpg

contraceptives-methods.jpg

cs.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize