Umunsi.comstudent.umunsi.com
Ubushashatsi ! Kugona ni ikimenyetso cy’indwara ituma ubwonko bubura oxygène
Health

Ubushashatsi ! Kugona ni ikimenyetso cy’indwara ituma ubwonko bubura oxygène

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 164 min gusoma
Ubushashatsi ! Kugona ni ikimenyetso cy’indwara ituma ubwonko bubura oxygène

Inzobere mu kuvura indwara zo mu buhumekero mu Bitaro bya CHUK, Dr. Babane Jean Félix, yasobanuye ko kugona, nubwo hari ababifata nk’ikintu cyoroshye kibangama gusa kubera urusaku biteza, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye itera kubura umwuka uhagije mu bwonko.

Dr. Babane yasobanuye ko kugona atari indwara ubwayo, ahubwo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara kandi ingaruka zabyo zigateza ibindi bibazo.

Ati: “Ukugona ni ikimenyetso cy’uko umwuka umuntu asohora ahumeka mu miyoboro yo hejuru utabona umwanya uhagije wo kunyuramo. Ibyo bituma umwuka usohoka usa n’ukoresha ingufu, bikaba ari byo twita kugona.”

Kugona biza ari ikimenyetso cy’indwara yitwa Apnée obstructive du sommeil, ituma iyo umuntu aryamye nijoro imiyoboro y’umwuka isa nk’ifungana.

Iyo ndwara ahanini iterwa n’umubyibuho ukabije kuko ibinure biba byagiye byegera imiyoboro y’umwuka ku gice cyo hejuru bikabangamira ingano y’umwuka wacagamo, bigatuma umuntu ahumeka asa n’ubihata.

Iyo bigenze gutyo n’umwuka wa oxygène winjira mu mubiri uba muke, amaraso ajya mu bwonko na yo akajyana oxygène idahagije, ikibazo mu bwonko kikaba kiravutse.

Ikindi gishobora gutera kugona ni izabukuru, kuko uko umuntu asaza imikaya igenda itakaza ubushobozi bwo gukora neza ngo yifungure uko bikwiye, bikaba byatuma umwuka wacaga mu miyoboro y’umwuka udacamo neza.

Ikindi gishobora gutera kugona ni indwara ya angine, ituma mu miyoboro y’umwuka hashobora kubyimba, no kugira akanwa gatereye inyuma cyane ku buryo kabangamira imikorere y’imiyoboro y’umwuka.

Dr. Babane ati: “Ikindi ni abantu usanga bafite ururimi rutereye ahagana inyuma cyane. Ruba ari ururimi rusa n’urugenda rugafunga imiyoboro y’umwuka. Iyo umuntu abyutse abasha kwirwanaho nta kibazo, ariko iyo aryamye ururimi rwose rwuzura muri iyo miyoboro.”

Kugona kandi bishobora guterwa no kunywa inzoga nyinshi no gufata imiti imwe n’imwe, ariko iyo ibyo bitamaze igihe kinini bishobora gukemuka bitaragera ku rwego ruteza ikibazo.

Uko kugona biba ikibazo ni uko birenga urusaku rwumvikana mu gihe umuntu asinziriye, kandi ingaruka zabyo ni zo zikomeye.

Dr. Babane ati: “Umuntu ubangamirwa cyane ni umuntu baryama ku buriri bumwe. Bigera ku rwego aba ashobora kurara adasinziriye cyangwa akarara ashikagurika. Ku manywa ni bwo ashobora kugenda atura ibishyito kuko nijoro aba atasinziriye neza.”

Uyu muganga yavuze ko abenshi bajya kwivuza ingaruka zabyo ariko batazi ko zifitanye isano n’ikibazo cyo kugona.

Ati: “Usanga aza kwivuza atazanywe n’uko agona. Ahubwo araza akatubwira ati ‘ngera mu kiliziya nkaba ndasinziriye’, cyangwa naba ndi mu modoka bakandenza aho ngiye nasinziriye.”

“Usanga aho yicaye hose ahondobera. Ibyo biterwa n’uko nijoro aba atasinziriye kuko nubwo aba aryamye, ubwonko ntibuba buri kubona oxygène ihagije. Ikindi ni uko umubiri uba utabasha gusohora umwuka wa dioxyde de carbone uko bikwiye, bikagira ingaruka ku bwonko ari byo bituma ahondobera.”

Abakunze kwibasirwa no kugona ni abagabo kurusha abagore, ndetse byibasira cyane abafite umubyibuho ukabije. Gusa n’abagore bamaze kubyara bajya bibasirwa n’icyo kibazo.

Ibimenyetso by’uko kugona k’umuntu biri ku rwego ruteye ikibazo gikeneye guhagurukirwa ni uguhondobera bikabije ku buryo ashobora no gusinzira atwaye imodoka, no kubira ibyunzwe cyane mu gihe asinziriye ari kugona, bishobora no kujyana no gushigukira hejuru kuko umwuka uba uri kumubana muke cyane.

Inama abantu bagirwa ni ukwirinda umubyibuho ukabije ndetse no kudakerensa kujya kwivuza mu gihe bafite ikibazo cyo kugona, kugira ngo harebwe impamvu zibitera n’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka zabyo bitaragera kure.



Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF
Imyidagaduro

FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF

Ikipe ya Arsenal igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye Gabriel Jesus wa Arsenal ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 17,114,122,350 nk’uko amasoko atandukanye dukesha iyi nkuru abitangaza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Imikino

Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi

KNC nyuma yo kutemera ibyavuye muri komisiyo y'amategeko. Akajurira. Akanama kigenga k'ubujurire katesheje agaciro ubujurire bwe.

ADAM Yannickamasaha 23 yashize
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize