Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe
Health

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana zataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Musha ukekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, kubera amakimbirane bari bamaranye igihe.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umugore we mu rukerera amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo kugirana ubushyamirane.

Ati: “Ni umugabo wishe umugore we, kubera amakimbirane asanzwe yo mu rugo. Ubu ibindi byose biracyari mu iperereza. Twamufashe arimo gutoroka ari hafi y’ikiyaga cya Muhazi agiye kugenda. Yishe uwo mugore amukubise ikibando mu mutwe.”

Gitifu Karahamuheto yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ashobora kubasenyera, akica bamwe ndetse agafungisha n’abandi.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango iba itabanye neza kugira ngo ubuyobozi bukumire hakiri kare.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musha, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye amakimbirane muri uyu muryango kugeza ageze ku rupfu rw’umugore.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize