Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe
Health

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana zataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Musha ukekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, kubera amakimbirane bari bamaranye igihe.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umugore we mu rukerera amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo kugirana ubushyamirane.

Ati: “Ni umugabo wishe umugore we, kubera amakimbirane asanzwe yo mu rugo. Ubu ibindi byose biracyari mu iperereza. Twamufashe arimo gutoroka ari hafi y’ikiyaga cya Muhazi agiye kugenda. Yishe uwo mugore amukubise ikibando mu mutwe.”

Gitifu Karahamuheto yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ashobora kubasenyera, akica bamwe ndetse agafungisha n’abandi.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango iba itabanye neza kugira ngo ubuyobozi bukumire hakiri kare.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musha, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye amakimbirane muri uyu muryango kugeza ageze ku rupfu rw’umugore.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize