Umunsi.com
Nyamasheke: Bashyamiranye bapfa umukino w’u Bufaransa na Maroc umwe arapfa
Inkuru ku Rwanda

Nyamasheke: Bashyamiranye bapfa umukino w’u Bufaransa na Maroc umwe arapfa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 114 min gusoma
Nyamasheke: Bashyamiranye bapfa umukino w’u Bufaransa na Maroc umwe arapfa

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore batanu bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga muri resitora witwaga Niyonzima Egide w’imyaka 40, ukomoka mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gushyamirana bapfa umukino w’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Kane wari urangiye, u Bufaransa bwari butsinzemo Maroc ibitego 2-0, batawuvugaho rumwe.

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore batanu bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga muri resitora witwaga Niyonzima Egide w’imyaka 40,

ukomoka mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gushyamirana bapfa umukino w’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Kane wari urangiye, u Bufaransa bwari butsinzemo Maroc ibitego 2-0, batawuvugaho rumwe.

Ngirabakunzi Elie wareberaga uwo mukino mu kandi kabari, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko aba batandatu basangiraga inzoga n’abandi mu kabari k’uwitwa Niyibitanga Paul mu ma saa saba z’igicuku gishyira ku wa 10 Nyakanga 2026.

Ati: “Bapfaga umupira w’u Bufaransa na Maroc wari warangiye. Abari bashyigikiye u Bufaransa bishima ku bafana ba Maroc, bababwira ko babatsinze, bizamura uburakari. Uwitwa Iradukunda Félicien w’imyaka 24 yabwiye nyakwigendera ngo batahe bajye kuryama babone uburyo bazindukira mu kazi, undi aranga kubera ko bari barakaranije bikomeye. Iradukunda aramusimbukira amukubita hasi, nyakwigendera agwa agaramye ata ubwenge.”

Avuga ko babonye ibibaye, uwari umutuye hasi na bagenzi be baramuterura bamujyana kuryama. Mu gitondo bamubyukije ngo batangire akazi ntiyanyeganyega, bagira ngo ni ukubera ubusinzi n’umunaniro wo gufana cyane. Bigeze mu ma saa moya n’igice bagaruka kumubyutsa bavuga ngo nabyuke areke kubicisha akazi, bamukozeho na bwo babona atanyeganyega, barebye basanga yapfuye.

Avuga ko bahise bahamagara nyiri resitora barabimubwira, atanga amakuru mu buyobozi. Bahageze basanga koko yapfuye.

Kuradusenge Joel utuye kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Mugonero byabereyemo, yavuze ko gufana cyangwa gukunda ikipe bidakwiye kuba intandaro y’ubushyamirane bugeze ku kwamburana ubuzima.

Ati: “Gufana ntibikwiye kuba impamvu yo gushyamirana bigera aho kwamburana ubuzima. Iyo bafana neza, uwafanaga u Bufaransa akishimira ko bwatsinze, uwafanaga Maroc akemera ko ikipe ye itsinzwe ariko ntibibabere intandaro y’ubushyamirane bugeze hariya.

Bari gukomeza imibanire yabo n’akazi kabo. None mugenzi wabo arapfuye, abafashwe uzahamwa n’icyaha azafungwa, nyiri akabari yabuze kandi yagombaga kwirirwa mu kazi kamutungiye umuryango, n’ibindi bihombo biva ku makimbirane nk’ayo adafite impamvu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Hagabimfura Pascal, avuga ko batanu batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza, nyir’akabari n’undi wasangiraga n’aba bandi bo babuze, baracyashakishwa.

Ati: “Hafunzwe Iradukunda Félicien w’imyaka 24 washyamiranye na nyakwigendera, bagenzi be banavuga ko ari we wamukubise hasi akagwa agaramye. Hanafungwa abandi bane, bose bakoranaga muri resitora, barimo abamuteruye n’abo bararanye. Nyiri akabari n’undi umwe bacitse baracyashakishwa. Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.”

Yongeyeho ati: “Muri iki gihe harimo imikino y’Igikombe cy’Isi, turasaba abayikurikira gufana badahutazanya. Umupira ukwiriye gusabanya abantu aho kubabera inzira y’ubushyamirane buvamo kwamburana ubuzima. Nk’aba uzahamwa n’icyaha azafungwa bimuhombye n’umuryango we, mu gihe undi muryango wabuze umuntu mu bintu nk’ibi by’amaherere.”

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu
Imyidagaduro

‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu

‎Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine, ashimangira ko ari we yihebeye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright  ‎
INKURU NYAMUKURU

‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright ‎

‎Cheryl Wright yabaye umuntu wa Mbere wemeye ko ari umutinganyi mu ruhame muri 2010 nyuma y'imyaka 4 (Ine) bimuvugwaho. Tariki tariki 25 Kanama 2026 nibwo Dolly Parton yapfuye, nyuma y'aho Cheryl usanzwe akinira ikipe ya Kansas City yahise atangaza ko hari ubufasha Dolly Parton yamuhaye nk'umuntu uryamana n'abo bahuje igitsina.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye  Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ
Imyidagaduro

‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ

Nyakwigendera Dolly Parton wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo niyo yise 'Coat of Many colors ' , yamenyekanye cyane nanone kubwo kuvugira abaryamana bahuje ibitsina ibintu bivumirwa kugahera n'abantu benshi ndetse bikamaganwa cyane n'ubwo hari ababiha umuryango bakabicumbikira nk'uko Dolly Parton yabikoze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Imyidagaduro

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , 50 Cent, yatangaje byinshi ku gushyingiranwa , gutandukana no gutangira bundi bushya mu gihe ababanaga batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize