Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw
Inkuru ku Rwanda

Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 163 min gusoma
Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw

Umucuruzi wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza ararira ayo kwarika nyuma yo gufatirwaho icyuma n’abajura bakamwiba arenga miliyoni 2,4 Frw yari afite kuri Mobile Money.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Karubamba mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Bamwe mu baturage baganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru bavuze ko uwo mucuruzi yari amaze iminsi abitsa amafaranga ku ba agents buri nimugoroba uko atashye. Bavuze ko mu ijoro ryacyeye yatewe n’abajura bitwaje intwaro gakondo n’ibyuma iwe mu rugo.

Ubwo bageragayo ngo bamushyizeho icyuma banamutera ubwoba bamusaba amafaranga, uwo mucuruzi ngo ababwira ko nta mafaranga afite bamusaba gutanga umubare w’ibanga wa Mobile Money ye babikuzaho 2.490.000 Frw.

Umwe ati “ Ikigaragara ni abantu bamucunze bareba uko abitsa amafaranga n’uburyo ayakoresha bahitamo kumutera bakayamwambura.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yavuze ko amakuru yo kwibwa k’uwo mucuruzi bayamenye ndetse hanatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bajura. Yavuze ko bamutwaye arenga miliyoni 2,4 Frw nyuma yo kumutera ubwoba.

Ati “ Babanje kumutera ubwoba kugira ngo abakuriremo umubare w’ibanga, abonye ko bashobora kumugirira nabi ababwira uwo mubare w’ibanga binjira muri Mobile Money ye batwara miliyoni 2.490.000 Frw bahise bayohereza kuri konte yo muri banki yabo cyangwa se undi muntu. Abaturage batinze gutanga amakuru bayatanga nijoro cyane ariko iperereza ryatangiye kugira ngo hashakishwe ababigizemo uruhare.’’

SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, anabasaba kwirinda gutanga icyuho cyatuma bibwa.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego barakomeza gushakisha aba bajura kugira ngo bafatwe babihanirwe.

Inkuru zerekeye

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato
Inkuru ku Rwanda

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore
Inkuru ku Rwanda

Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gushukisha umwana w’imyaka 16 kumugira umugore akarara amusambanya ijoro ryose.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi
Inkuru ku Rwanda

Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi

Umusaza w’imyaka yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa
Inkuru ku Rwanda

Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rubavu yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga zayo arapfa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 7

Inkuru zishyashya

‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo
Imyidagaduro

Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo

Umuhanzikazi Zuchu hamwe n'umugabo we babyaranye bakoze ibirori byo kwerekana umwana baherutse kwibaruka. Ni ibirori batumiyemo imiryango, inshuti ndetse na bamwe mu bafite icyo basobanuye kuri bo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC bihanganiye i Masisi na Point-Zéro
Hanze

AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC bihanganiye i Masisi na Point-Zéro

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe bikorana byagabye ibitero mu bice bituwe cyane muri Teritwari ya Masisi no muri Point-Zéro hafi ya Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake
Inkuru zamamaza

‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake

Zero Six Cake ni Kompanyi nziza ikora ibijyanye na Cake mu Karere ka Musanze ariko ikaba igera mu Gihugu hose bitewe n'aho utuye dore ko afite abakozi benshi kandi b'abahanga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite
Imikino

Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite

Iradukunda Pascal ukina mu kibuga hagati ariko washeshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yabonye ikipe nshya ya Nova Star SC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize