
Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.
Umugabo yatwandikiye adusaba ko tumufasha gushaka umukunzi binyuze mu nkuru dukora rimwe na rimwe zijyana n'ubusabe tuba twahawe. Soma iyi nkuru na we usige igitekerezo cyane cyangwa icyifuzo niba ukeneye umukunzi
Yasomye twigeze gukora y'umugore wari watwandikiye akadusaba ko twamuhuza n'umusore cyangwa umugabo wifuza kubaka. Uwo mugore yari yatubwiye ko uwo ari we wese ufite gahunda yamwemera bityo mukuyikora uyu nawe aboneraho.
Mu butumwa bwe yagize ati:"ndashaka umukunzi utarengeje imyaka 37 umobwa mwiza ku mutima, wize utiyandarika yahamagara (......) niyo yaba yaratandukanye n'umugabo".
Nkuko twabigarutseho haruguru , iyo dukoze inkuru , usome comment z'abantu uwo muhuje ni we mukomezanya mukamenyana ku rwanyu ruhande. Ntabwo tuba tuziranye nawe cyangwa wowe.
Mu gihe na we ubona ukeneye umukunzi ukabona abasomyi bacu bagufasha, twandikire.















