
Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.
Ku wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026 hakomezaga Shempiyona y'u Rwanda BK Pro League ahabaye imikino ine mu mikino itanu yagombaga kuba kuko umukino wa gatanu uraba saa kumi n'ebyiri n'igice (18H30) uhuza Al HILAL FC na
Mu karere ka Rubavu Étincelles FC yari yakiriye Kiyovu Sports Club,mu Karere ka Bugesera, Bugesera FC yari yakiriye Amagaju FC,mu Karere ka Ngoma Étoiles de l'Est FC yari yakiriye Musanze FC , mu gihe mu Mugi wa Kigali, Gorilla FC yari yakiriye Gicumbi FC naho Al HILAL FC yakiriye Rayon Sports FC.
Imikino yose yatangiye saa cyenda (15H00) uretse umukino wa Al Hilal FC na Rayon Sports FC watangiye saa kumi n'ebyiri n'igice (18H30).
Kiyovu Sports Club yari yasuye Étincelles FC yarifite akanyamuneza nyuma yo Gutsinda Kigali FC 2-0.Ku munsi wa karindwi, Mu gihe Étincelles FC yari yatsinzwe na APR FC ikaba yifuzaga kongera kwiyunga n'abakunzi bayo.
Umutoza wa Kiyovu Sports Club yari yakoze impinduka imwe aho Bukuru yari yabanjemo asimbuye Yakubu.
Ni Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, umupira ukinirwa hagati. Mu minota 20 ya mbere.
Ku munota wa 34, Étincelles FC, yahushije igitego
Mu Gice cya Kabiri
Igice cya Kabiri cyatangiye, imbaraga ku mpande zombi nk'uko igice cya mbere cyarangiye.
Ku munota wa 47, Bukuru wa Kiyovu Sports Club yabonye ikarita y'umuhondo., nyuma yo kutumvikana n'umusifuzi ku ikosa yarasifuye.
Ku munota wa 56, Umutoza wa Étincelles FC yakoze impinduka ya mbere Muhindo asimburwa na Rwigema.
Ku munota wa 59, Umutoza wa Kiyovu Sports Club yakoze impinduka ya mbere,Lola Kanda na Bukuru basimbuwe na Obed na Rama
Ku munota wa 60, Étincelles FC yahushije igitego cyari cyabazwe.
Ku munota wa 66, Kiyovu Sports Club yabuze igitego cyari cyabazwe.
Ku munota wa 68, Umutoza wa Kiyovu Sports Club yakoze impinduka ya kabiri Hakim na Kagayo basimbura Keddy na Mugisha Didier.
Ku munota wa 79, Umutoza wa Étincelles FC yakoze impinduka ya kabiri Mumbere asimbura Gakumba.
Ku munota wa 80, umutoza wa Kiyovu Sports Club, yakoze impinduka ya gatatu, Kilongozi asimburwa na David.
Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona igitego, ariko abinyuma,bo ku mpande zombi bakomeza kwitwara neza, ndetse nabazamu bimpande zombi.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho Iminota itanu yinyongera,Iyi minota ntacyo yatanze.. umukino warangiye Kiyovu Sports Club itsinze Étincelles FC igitego 1-0.
Indi mikino uko yarangiye y'umunsi wa Munani
Bugesera FC 2-1 Amagaju FC
Étoile de l'Est FC 2-0 Musanze FC
Gorilla FC 0-1 Gicumbi FC
Al Hilal FC 1 -1 Rayon Sports Club















