Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.
Imikino

Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.

Sammyart User2026 Ugushyingo 25 min gusoma
Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Rutsiro FC ikomeje kwerekana ko ifite intego yo kongera gukina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2025/2026. Iyi kipe ihagarariye Akarere ka Rutsiro yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri ya 2026/2027 neza, ndetse kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo.

Rutsiro FC ni ikipe ishingiye ku karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba.Mu mwaka w'imikino wa 2025/2026, iyi kipe yagize ibihe bikomeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, aho yarangije iri ku mwanya wa 18 n'amanota 29 mu mikino 34 yakinnye.

Yatsinze imikino itandatu, inganya 11, itsindwa 17, ininjizwa ibitego 47 mu gihe yari yatsinze Ibitego 30. Ibi byatumye imanuka mu cyiciro cya kabiri hamwe na AS Muhanga,Kumanuka mu cyiciro cya kabiri kwatumye ubuyobozi bw'ikipe bushyiraho intego yo kongera kuyizamura mu cyiciro cya mbere.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Rutsiro FC

Rutsiro FC

Ku wa 25 Kamena 2026, NSANZINEZA Ernest yongeye gutorerwa kuyobora Rutsiro FC muri manda y'imyaka ine. Mu buyobozi bushya harimo Dusabimana Evode watorewe kuba Visi Perezida wa mbere na Gatwaza Iradukunda wagizwe Visi Perezida wa kabiri

Ku wa 14 Kanama 2025, Rutsiro FC yagiranye amasezerano y'imikoranire na Mama Urwagasabo TV iyobowe na Nyirayo MUTESI Scovia yinjira mu bafatanyabikorwa b'iyi kipe.Aya masezerano y'imyaka ibiri ateganya ko Mama Urwagasabo TV izajya itanga ibikoresho n'imyambaro ikipe ikoresha, ndetse ikamamaza ibikorwa byayo.

Rutsiro FC,Mama Urwagasabo TV Brand

Rutsiro FC,Mama Urwagasabo TV Brand 

Izajya kandi ifasha Rutsiro FC gushaka abandi baterankunga, aho izajya ihabwa 10% by'amafaranga azava ku baterankunga izashakira ikipe.Ku rundi ruhande, Rutsiro FC yemeye kwamamaza iyi televiziyo ku myambaro yayo no ku kibuga cya MUKEBERA Stadium ndetse no kuyigaragaza mu bikorwa by'ikipe.Rutsiro Kandi yanagiranye ubufatanye mu mikoranire yo mubacuruza ikawa ihingirwa mu Karere ka Rutsiro .

Kimwe mu bikorwa by'ingenzi bifitanye isano n'iterambere ry'iyi kipe ni imirimo yo kubaka no kuvugurura Stade ya Mukebera.Ku wa 21 Nyakanga 2025, hatangajwe ko imirimo yo kubaka no kuvugurura iki kibuga yari yatangiye.

Stade Mukebera iherereye mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro, hafi y'umuhanda wa Kivu Belt.Iki kibuga cyari kimaze igihe gifite ibibazo birimo ibyobo n'ibyatsi byinshi byabangamiraga imigendekere y'imikino n'umutekano w'abakinnyi.Imirimo yo kugisana yari igamije gutuma Rutsiro FC yongera kwakirira imikino yayo imbere y'abafana bo mu karere, aho gukomeza gukinira kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Rutsiro FC 2026 Jersey

Rutsiro FC 2026 Jersey 

Ubuyobozi bw'Akarere bwari bwaratangaje ko nyuma y'imirimo yo kugisana, FERWAFA n'ubuyobozi bw'akarere bazasuzuma niba cyujuje ibisabwa kugira ngo ikipe yongere kuhakinira,Ubu Akaba Ariho iri kwakirira IMIKINO ya 2025/2026.

Mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri ya 2026/2027, Rutsiro FC yatangiye neza cyane,Ku wa 24 Ukwakira 2026, yatsinze City Boys FC ibitego 5-1,Ku wa 1 Ugushyingo 2026, yongeye kubona amanota atatu itsinda La Jeunesse FC igitego 1-0.

Ibi biyihesheje amanota atandatu mu mikino ibiri, aho imaze gutsinda ibitego bitandatu, yinjizwa kimwe gusa.Dore uko amakipe 16 ari mu cyiciro cya kabiri ahagaze, nyuma y'imikino ibiri ya mbere, nk'uko amakuru yo ku wa 2 Ugushyingo 2026 abigaragaza.

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri ya 2026/2027 irimo amakipe 16 yemerewe na FERWAFA kuyitabira. Muri yo harimo amakipe asanzwe azwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda nka Rutsiro FC, AS Muhanga, Espoir FC, Intare FC na Nyanza FC.

Rutsiro FC yatangiye neza, ariko kuba iri ku mwanya wa mbere nyuma y'imikino ibiri ntibivuze ko yamaze kugera ku ntego yayo.Icyizere cy'abafana, imikoranire n'abaterankunga ndetse n'ibikorwa byo kunoza ibikorwaremezo by'umupira w'amaguru ni bimwe mu bishobora kugira uruhare mu rugendo rwayo.




Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickamasaha 13 yashize
Barcelona Igiye Kwakira Depottivo Alavés ifite abakinnyi batandatu mu Mvune
Imikino

Barcelona Igiye Kwakira Depottivo Alavés ifite abakinnyi batandatu mu Mvune

Ikipe ya FC Barcelona irakira Deportivo Alavés mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Espagne, La Liga, ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi bakomeje kuvurwa imvune, by’umwihariko mu bwugarizi.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Imikino

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !
Imikino

Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !

Umuraperi w’Umunyamerika Calvin Cordozar Broadus Jr., wamamaye ku izina rya Snoop Dogg, yinjiye mu bashoramari ba Swansea City AFC, ikipe yo muri Wales ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza (EFL Championship), aho yaguze imigabane muri iyi kipe.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Uganda irashaka gukina n’Amavubi mu mukino w'ishyiraniro
Imikino

Uganda irashaka gukina n’Amavubi mu mukino w'ishyiraniro

Ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) yerekanye ko ishaka gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino w’inshuti uza kuba ukomeye cyane ku mpande zombi.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Abafana ba Lazio Bakajije Umurego Mu Myigaragambyo.
Imikino

Abafana ba Lazio Bakajije Umurego Mu Myigaragambyo.

Abafana ba SS Lazio bakomeje imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubuyobozi bw'ikipe, basaba Perezida wayo, Claudio Lotito, kuva ku buyobozi no kugurisha imigabane ye muri iyi kipe imaze imyaka myinshi mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani.

Sammyart Useriminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
INKURU NYAMUKURU

Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D

Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize