
Abafana ba SS Lazio bakomeje imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubuyobozi bw'ikipe, basaba Perezida wayo, Claudio Lotito, kuva ku buyobozi no kugurisha imigabane ye muri iyi kipe imaze imyaka myinshi mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani.
Mu myanzuro yatangajwe n'amatsinda y'abafana, harimo kutagura amatike yo kureba imikino ya Lazio yakirwa kuri Stadio Olimpico i Roma, kudasaba cyangwa kuvugurura amakarita y'abanyamuryango (season tickets), ndetse no guhagarika kugura ibicuruzwa byamamaza ikipe,Abafana kandi batangaje ko bazahagarika cyangwa bakirinda kongera kugura abonema z'amateleviziyo yishyurwa agaragaza imikino ya Lazio.
Ikindi ni uko batangaje ko bazirinda kugura ibicuruzwa by'ibigo bifitanye amasezerano y'ubufatanye n'ikipe, mu rwego rwo kugabanya inyungu z'ubucuruzi zishobora kugera ku buyobozi buriho,Izi ngamba zigamije kugeza ubutumwa kuri Lotito ko badashaka gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwe mu gihe atarekuye ikipe.
Imyigaragambyo y'abafana yatangiye kugira ingaruka zigaragara ku mubare w'abajya kuri Stadio Olimpico,Nk'uko BBC yabitangaje ku wa 11 Werurwe 2026, iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu hafi 70,000, ariko mu mikino imwe n'imwe y'iyo minsi yagaragayemo abafana bake cyane ugereranyije n'ubushobozi bwayo,Ikindi kigaragaza uburemere bw'iki kibazo ni uko mu gihembwe cya 2025/2026 Lazio yari ifite abafana bagera ku 29,918 bafite abonema zo kwinjira kuri stade, ariko mu gihembwe cya 2026/2027 abaguze abonema bashya bari hafi 4,000 gusa, nk'uko Football Italia yabitangaje.
Raporo ya La Repubblica yo ku wa 22 Nzeri 2026 yagaragaje ko amafaranga ikipe yinjizaga mu kugurisha amatike yagabanutseho hafi miliyoni eshanu z'amayero;Yavuye kuri miliyoni 22.9 z'amayero mu mwaka w'imari wabanje agera kuri miliyoni 18.064 z'amayero mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2026. Iri gabanuka ryahuriranye n'imikino umunani yakiniwe kuri stade mu gihe abafana benshi bari mu myigaragambyo.
Uyu Claudio Lotito bashaka ko abavira mu nzira ni umushoramari n'umunyapolitiki w'Ubutaliyani wagize uruhare mu kugura no gufata ubuyobozi bwa Lazio mu 2004, ubwo iyi kipe yari ifite ibibazo bikomeye by'ubukungu;Kuva icyo gihe, yakomeje kuyobora iyi kipe, ariko umubano we n'abafana wagiye urangwa n'ukutumvikana ku miyoborere, ishoramari mu bakinnyi n'icyerekezo cy'ikipe,Abafana bavuga ko bashaka Lazio ifite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe bikomeye, kandi ko batanyuzwe n'uko ikipe imaze igihe iyobowe.
Nubwo Lotito yigeze kugaragaza ubushake bwo kongera ibiganiro n'abafana, amatsinda y'abafana yanze guhagarika imyigaragambyo, ashimangira ko gukomeza kugurisha ikipe ari cyo gisubizo bashaka,Ikigaragara muri iyi myigaragambyo ni uko abafana batavuze ko bahagaritse gukunda Lazio, ahubwo batandukanyije gushyigikira abakinnyi n'ubuyobozi batishimiye.
Bamwe bakomeje kujya gushyigikira ikipe mu mikino yakiriwe n'andi makipe, mu gihe banze kwitabira imikino yakiriwe na Lazio;Kugeza ubu, icyifuzo nyamukuru cy'abafana bakomeje imyigaragambyo ni uko Claudio Lotito arekura ubuyobozi bwa Lazio, akayigurisha kugira ngo habeho ubundi buyobozi.















