
Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).
Cristiano Ronaldo Jr., ufite imyaka 16, yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi 23 umutoza Filipe Ramos yahamagaye bazakina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'u Burayi cy'abatarengeje imyaka 17 cya 2027.
Portugal izatangira iyi mikino ihura na Andorra ku wa 11 Ugushyingo 2026, ikurikizeho Bulgaria ku wa 14 Ugushyingo, isoze ikina na Serbia ku wa 17 Ugushyingo.
Uyu mukinnyi ukinira ikipe y'abato ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia aho nubindi se Christiano Ronaldo akina amaze gukinira Portugal imikino 13 mu makipe y'abatarengeje imyaka 15 na 16, aho yatsinze ibitego bitanu. Yahereye muri Portugal U-15 muri Gicurasi 2025, akomeza muri U-16, ubu ageze ku rwego rwa U-17.
Ku wa 14 Kanama 2003, Cristiano Ronaldo, icyo gihe wari ufite imyaka 18, yahamagariwe bwa mbere mu ikipe nkuru y'igihugu ya Portugal n'umutoza Luiz Felipe Scolari, kugira ngo yitegure umukino wa gicuti na Kazakhstan.
Nyuma y'iminsi itandatu, ku wa 20 Kanama 2003, Ronaldo yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe nkuru ya Portugal, bahura na Kazakhstan. Icyo gihe yari amaze kuva muri Sporting CP yerekeza muri Manchester United.
Icyo gihe Ronaldo yari umukinnyi ukiri muto wari utangiye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y'imyaka isaga 20, yaje kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y'umupira w'amaguru, afite ibihembo bitanu bya Ballon d'Or, igikombe cya UEFA Euro 2016, ndetse akaba yaranabaye umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y'amakipe y'ibihugu by'abagabo.
Hari ibintu byinshi Cristiano Ronaldo Jr. ahuriyeho na se, birimo gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal no gukorera mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia.Gusa, mu gihe se yatangiye urugendo rwe mu ikipe nkuru ya Portugal afite imyaka 18, umuhungu we arimo kuzamuka mu makipe y'abato, aho ubu ageze muri U-17 afite imyaka 16.
Ku bakunzi ba ruhago na Christiano Ronaldo kubona umuhungu wa CR7 akomeza gukura mu ikipe y'igihugu se yakiniye imyaka irenga 20 ni inkuru ifite umwihariko. Icyifuzo cy'abenshi ni ukuzabona umunsi Cristiano Ronaldo n'umuhungu we bambaye umwambaro umwe wa Portugal mu kibuga.















