
Umu live streamer Ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umufana ukomeye w’umupira w’amaguru, IShowSpeed, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’itangazo rya Cristiano Ronaldo ryo gusezera mu ikipe y’igihugu ya Portugal, amushimira ibyo yayikoreye mu myaka isaga 23 yayimazemo.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed agaragara ari gucuranga piyano agaragaza agahinda yatewe n’iyi nkuru.
Mu butumwa bwe, yagize ati: "We love you Ronaldo, for Everything you did for Portugal, we love you." Aya magambo agaragaza uburyo Ronaldo atari umukinnyi usanzwe kuri uyu musore, ahubwo ari umuntu wagize uruhare rukomeye mu rukundo afitiye ruhago ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal.
Ku wa 5 Ugushyingo 2026, FIFA yatangaje inkuru y’uko Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 41, yemeje ko asoje urugendo rwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal,Iyi nkuru yanatangajwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Al Jazeera na RTE Mu butumwa kandi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ronaldo yavuze ko igihe kigeze ngo asubize Portugal nimero 7 yari amaze imyaka 23 yambara Yagize ati: "To the Portuguese people, the day has come for me to hand back the No.7 shirt of our national team."
Yongeyeho ko iyi atari imyanzuro yoroshye gufata, kuko hari ibyemezo bifatwa n'umutima aho gufatwa n'ubwenge gusa,Ronaldo asoje urugendo rudasanzwe amaze gukinira Portugal imikino 234, akayitsindira ibitego 146. Iyi mibare yombi ni amateka ku rwego rw'umupira w'amaguru w'abagabo mu makipe y'ibihugu,Nubwo atatwaranye igikombe cy'isi na Portugal yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Euro 2016, UEFA Nations League ya 2019 n'iya 2025,Ronaldo azakomeza gukina umupira w'amaguru ku rwego rw'amakipe, aho akinira Al Nassr yo muri Saudi Arabia.
Amateka ya Cristiano Ronaldo muri Portugal ntiyatangiriye mu ikipe nkuru y'igihugu,Yatangiye guhagararira igihugu mu makipe y'abato Ku wa 24 Gashyantare 2001, yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Portugal y'abatarengeje imyaka 15 (U15), mbere yo gukomeza mu byiciro by'abato birimo U17, U20 na U21 Muri 2002, yagaragaye mu ikipe ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17, yitabira amarushanwa y'icyo cyiciro Ku wa 20 Kanama 2003, afite imyaka 18 yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe nkuru ya Portugal ubwo bahuraga na Kazakhstan icyo gihe Yinjiye mu kibuga asimbuye Luís Figo, umukino urangira Portugal itsinze igitego 1-0.
Kuva icyo gihe, yatangiye kubaka amateka yaje kumugira umwe mu bakinnyi bakomeye Portugal yagize mu mateka yayo,Mu myaka isaga 23, Ronaldo yabaye isura ya Portugal mu marushanwa akomeye ku Isi, arimo Igikombe cy'Isi na UEFA European Championship.
Yabaye umukinnyi wa mbere w'umugabo watsinze ibitego mu marushanwa atandatu y'Igikombe cy'Isi, kuva mu 2006 kugeza mu 2026,Yegukanye Ballon d'Or inshuro eshanu, kandi yabaye kapiteni w'ikipe, yagejeje Portugal ku bikombe bitandukanye ibi Bikaba ibintu byamuhesheje icyubahiro mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa IShowSpeed, amarangamutima yagaragaje yongeye kwerekana uburyo Cristiano Ronaldo afite abafana bamufata nk'intwari, batagendeye gusa ku bitego yatsinze, ahubwo banashingiye ku ngaruka yagize ku bakurikirana ruhago mu bihe bitandukanye.














