APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC
Siporo

APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 63 min gusoma
APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC
Sanga:
writer.umunsi.com

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

Umukino watangiye amakipe yombi akina yihuta ashaka igitego hakiri kare, ariko uburyo bufatika bwo gutsinda bukomeza kubura. Nyuma y’iminota 15, umuvuduko waragabanutse, umukino ujya gukinirwa cyane hagati mu kibuga.

Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 23, gitsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yari ahawe na Daouda Yussif, awushyira neza mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa, AS Muhanga yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko amahirwe yabonaga ntiyabyajwe umusaruro. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi bayo b’imbere bakomeza kubura amahirwe. Ku munota wa 64, AS Muhanga yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Twizeyimana Martin Fabrice ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ihita imuvamo umutuku.

Nubwo yari yongereye imbaraga, APR FC ntiyabonye igitego cya kabiri, umukino urangira ari 1-0.

Iyi ntsinzi itumye APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 52, irushwa amanota abiri na Al Hilal SC iyoboye shampiyona. Ku rundi ruhande, AS Muhanga yakomeje kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 21.

Mu wundi mukino wabaye, Gorilla FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize