Abaturage
bo mu Mudugudu wa Kavumu Akagari ka Rurara Umurenge wa Mushonyi barishimira ko
batagikora urugendo runini bajya kwivuza kubera Ivuriro ribegereye rya Gakeri
riri hafi yabo. Bahamya ko mbere bagorwaga no kugeza abarwayi kwa muganga mu
gihe batunguwe mu masaha y’ijoro.
Aba
baturage bavuga ko Ivuriro rya Gakeri ryabaye igisubizo kuri bo n’imiryango
yabo kuko ngo hari ubwo bakoreshaga ingobyi bajyanye kwa muganga umuturanyi
warembye by’umwihariko mu gihe babaga batunguwe mu masaha y’ijoro bikabasaba
gukora urugendo rw’Isaha irenga bamuhetse.
Uwitwa
Goreth Mukamana umuturage waganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati:”Iri Vuriro
ryatubereye igisubizo hano.Mbere nkatwe baturage batuye muri uyu mubande
by’umwihariko muri uyu Mudugudu, twakoreshaga ingobyi, abagabo bagaheka
umurwayi bagakora urugendo bamujyanye ku Bitaro Bikuru bya Murunda. Reba gukura
ingobyi hano ukagezayo umurwayi ntabwo byari byoroshye”.
Yakomeje
agira ati:”Ariko ubu, Leta yacu yatuzaniye Ivuriro, rituvurira ku gihe, uwo
bananiwe bakamwohereza i Murunda cyangwa muri Biruyi. Ntacyo twabashinja, ni
Ivuriro ridufatiye runini”.
Kalisa
Alfred we yagize ati:”T wakuraga umurwayi hano tukamugeza i Murunda icyuya
cyaturenze. Impamvu yari ubushobozi buke bwo kuba muri ayo masaha y’ijoro
tutabona uko dutumiza imodoka ndetse
n’imiterere y’aho dutuye kuko ntabwo twegereye umuhanda. Twamushyiraga
ku ngobyi, tukagerayo bigoranye, ariko ubu turashimira Leta yacu yaduhaye
Ivuriro rya Gakeri ubu rikora neza”.
Aba
baturage bavuga ko Ivuriro ryubatswe hari gushira imyaka 5 ariko rikaba
ritarahise ritangira gukora, bakavuga ko ngo imyaka igiye kuba 2 rikora neza
ari na yo mpamvu bavuga ko bashimishijwe n’uko kugeza muri icyo gihe nta
muturage urongera guhekwa ku ngobyi cyangwa ngo arembere mu rugo cyangwa ngo
bagorwe no kugera aho bivuriza ku gihe.
Undi
muturage witwa Angelique Nyiramana, yabwiye Imvaho Nshya ati:”Ivuriro rya
Gakeri ryaratugobotse, ryatworohereje urugendo. Ubu dufite amashimwe, kuko
ntawe ukirembera mu rugo. Urarwara ukajyayo mu munita nki tanu gusa wabura
ubwishyu bakagukopa ukajya gushaka amafaranga ukaza ukishyura.Muri make
mudushimire ubuyobozi”.
Nyiramvukiyehe
Epiphanie, Ukorera muri iryo Vuriro, yabwiye Imvaho Nshya ko na bo bishimira
imikoranire bafitanye n’abaturage bigendanye n’uburyo ba bagana ndetse
agaragaza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo batange Serivisi nziza.
Yagize
ati:”Kuruhande rwacu, abaturage batugana tubakira neza bagasuzumwa neza,
bakabona imiti neza kandi natwe turishimira ko ‘Mituel de Sante’ idufasha. Muri
make, abaturage turabizeza gukomeza kubafasha neza kandi ku gihe, kuko dufite
imiti n’ibindi byose bitworohereza mu kazi turabibona”.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Janvier Ntihinyuka yabwiye Imvaho Nshya
ko abo baturage bubakiwe Ivuriro koko kandi ko bazakomeza gufashwa kugira ngo
ubuzima bwabo bubashe kugenda neza.
Yagize
ati:”Nibyo koko abo baturage baha Ivuriro hafi kugira ngo bajye babasha kwivuza
batavunitse. Ni gahunda ya Leta gufasha abaturage, kandi tuzakomeza kureba niba
hari icya koroshya ubuzima bwacu tubafashe”.
Yakomeje
agira ati:”Ubundi mu Murenge dufite Ivuriro rimwe rya Biruyi, tukagira Post de
Sante zunganira abaturage ziri mu Kagari ka Kaguriro tukagira n’indi iri mu
Kagari ka Magaba ndetse niyo iri mu Kagari ka Rurara yunganira abaturage batuye
aho”.
Janvier
Ntihinyuka avuga ko kenshi bakunda kuganira n’abakorera muri iryo vuriro rya
Gakeri, babasaba kujya bita ku baturage babagana babaha Serivisi nziza.
