
Umwana w’imyaka itatu witwa Nevada Pierre, ukomoka muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko polisi ihamagajwe mu mukino wa ruhago yakinnye ku wa 24 Ukwakira 2026, muri Martin Luther King Jr. Park, mu mujyi wa Winter Park.
Nevada, umuhungu wa Martasia Griffin na Don Pierre,Tariki 24 Ukwakira 2026 Ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’abana bato ritegurwa na i9 Sports. Nyina avuga ko umuhungu we yatsinze ibitego 10, ariko ko yari amaze igihe ahura n’ibibazo kubera ubuhanga bwe burenze ubw'abandi bana Muri Ruhago.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwana acenga bagenzi be kandi atsinda ibitego, bituma benshi bavuga ko akwiriye guhabwa amahirwe yo guteza imbere impano ye.
Nk’uko NBC News na ABC7 Los Angeles byabitangaje, umuyobozi w’irushanwa, Thomas Hayes, yahamagaye polisi nyuma y’amakimbirane yagiranye n’ababyeyi ba Nevada.Hayes yavuze ko ikibazo cyari gifitanye isano n’imyitwarire mu kibuga no kutumvikana ku buryo abana bahabwa umwanya wo gukina. Ababyeyi ba Nevada bo bavuga ko umuhungu wabo yarenganyijwe kubera ko yari umuhanga cyane Nyuma yo gucenga no gutsinda Ibitego nyinshi abandi bana bakabura umupira ngo nabo bakine,Nibwo bamwe mu Babyeyi batangiye gusaba ko Nevada yasohoks mukibuga maze ababyeyi be babibona nk'ihohoterwa rishingiye kumpamo yifitiye.
Polisi ya Winter Park yasobanuye ko yari yitabye amakimbirane hagati y’impande zombi. Nta muntu watawe muri yombi, kandi umuryango wa Nevada wemerewe gusubizwa amafaranga wari wishyuye kugira ngo umwana yitabire irushanwa Nyuma y'ubwumvukane.
Iyi nkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibajije niba kuba Nevada ari umwana w'umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Africa (Afro American )byaragize uruhare mu buryo yafashwemo Gusa nta Raporo ya Polisi ibivugaho yagaragajwe muri iki kibazo
Nyuma y’uko amashusho ye akwirakwiye, abantu batandukanye, barimo uwahoze ari umukinnyi wa NFL Robert Griffin III na Ms. Rachel, bagaragaje ko bashyigikiye uyu mwana kandi ko akwiriye guhabwa amahirwe yo guteza imbere impano ye.
Ibyabaye byongeye kugaragaza akamaro ko gufasha abana bafite impano, ariko no gukemura amakimbirane mu buryo butabangamira ibyishimo n’iterambere ryabo.











