Ubushinwa  nyuma y’amagambo ya Mbappé kuri Mao Zedong Nta Kwerekana Laliga .
Siporo

Ubushinwa nyuma y’amagambo ya Mbappé kuri Mao Zedong Nta Kwerekana Laliga .

Sammyart User2026 Ukwakira 284 min gusoma
Ubushinwa  nyuma y’amagambo ya Mbappé kuri Mao Zedong Nta Kwerekana Laliga .
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Real Madrid yasabye imbabazi abaturage b’Ubushinwa nyuma y’amagambo y’umukinnyi wayo Kylian Mbappé ku wahoze ayobora icyo gihugu, Mao Zedong, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse agira ingaruka ku bufatanye bw’umukinnyi n’ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwasabye imbabazi abaturage b’Ubushinwa nyuma y’amagambo y’umukinnyi wayo Kylian Mbappé kuri Mao Zedong, wahoze ayobora icyo gihugu,Aya mashusho yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga cyane .

Ibi byabaye nyuma y’uko Mbappé na we asabye imbabazi ku magambo yavuze ku mashusho yakozwe higashishijwe ubwenge buhangano (AI) yakwirakwijwe kuri murandasi  agaragaza Kylian Mbappé mu ishusho imwe n’iya Mao. Amakuru yatangajwe avuga ko Mbappé yagize icyo avuga kuri ayo mashusho ,mumagambo ye agasobanurwa na bamwe nk’ayatesheje agaciro anerekana Mao Zedong nk'Umunyagitugu mu mamateka y’Ubushinwa.Aya magambo yakiriwe nabi n’abaturage bamwe bo mu Bushinwa, aho Mao afatwa nk’umuntu ukomeye mu mateka y’igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, Real Madrid yavuze ko yubaha Ubushinwa, amateka yabwo, umuco wabwo n’abaturage babwo, barimo n’abafana b’iyi kipe baba muri icyo gihugu. Iyi kipe yanagaragaje ko ishyigikiye imbabazi Mbappé yari amaze gusaba, igira iti: “Turashaka gusaba imbabazi abaturage b’Ubushinwa ku bibazo cyangwa agahinda bishobora kuba byaratewe n’amagambo aherutse kuvugwa n’umukinnyi wacu Kylian Mbappé.”

Real Madrid Official Announcement

Real Madrid Official Announcement 

Ku rundi ruhande, Televiziyo ya Leta y’Ubushinwa yatangaje ko ihagaritse kwerekana imikino ya shampiyona ya Espagne, LaLiga, mu gihe iki kibazo gikomeje guteza impaka. 

Mbape Resigned China Patterns

Mbappé Resigned China Partners 

Iyi televiziyo yasabye Mbappé, Real Madrid na LaLiga gutanga ibisobanuro n’imbabazi zuzuye. Byongeye kandi, ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa birimo Dongpeng na Mengniu byatangaje ko bihagaritse ubufatanye na Mbappé nyuma y’aya magambo, bishimangira ingaruka ibibazo bireba abantu bazwi bishobora kugira ku masezerano y’ubucuruzi.

Mbape Branding Partners in China

Mbape Branding Partners in China

Mao Zedong yayoboye Ubushinwa kuva mu 1949 kugeza apfuye mu 1976, akaba ari umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu mateka y’ishyirwaho rya Repubulika y’Abaturage b’Ubushinwa.

Mai Ze Dong

Mao Zedong 

 Nubwo Mbappé na Real Madrid basabye imbabazi, ikibazo cyakomeje gukurikiranwa kubera ingaruka gishobora kugira ku mubano w’iyi kipe n’abafana bayo bo mu Bushinwa, ndetse no ku bufatanye bw’ubucuruzi n’itangazamakuru.Ibi Byabaye ni Ibigaragaza ingaruka z'uburyo bamwe bakira Bimwe mubihanganokoranabuhanga(AI),Uburyo babikoresha,Babivugaho n'ingaruka bishobora guteza .

Ibi binerekana ko Ubwenge buhangano(AI) budakoreshejwe neza bishobora kugira ingaruka kuri Siporo,Politike,Ubukungu N'Imibanire Mpuzamahanga Muri Rusange.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran
Hanze

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi bafatanyije mu karere ko bigomba kwitegura kuba ishobora kongera kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026. Ibi byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP), byifashishije amakuru yatanzwe n’abadipolomate babiri bamenyeshejwe ibyo biganiro.

Sammyart Useramasaha 7 yashize
DRC  Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.
Akazi

DRC Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.

Icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 10,060 bamaze kwemezwa ko bayanduye, mu gihe 4,887 bamaze guhitanwa na yo, nk’uko imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu ibigaragaza. Iyi mibare yatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, ikaba igaragaza ubukana bw’icyorezo cyatangajwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Sammyart Useramasaha 16 yashize
BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC

Igitego cya Fenohasina Gilles winjiye mu kibuga asimbura, cyahesheje Al Merrikh SC intsinzi mu mukino wa Shampiyona w'ikirarane wayihuje na Police FC.

ADAM Yannickamasaha 7 yashize
Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha
Inkuru zamamaza

Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha

Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, Afurika ikeneye imbuga nkoranyambaga zayo bwite ndetse ari ibishobotse 90% akaba ari Abanyafurika bazikoresha. Ibi zatuma uburyo bwo gusangira amakukuru bwihuta ndetse basangire n’imico yabo bo ubwabo.Aha niho Uwa Social App Ibera iya mbere muri Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo

Marine FC yatsinze Al Hilal FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo muri BK Pro League 2026-2027 aho kugeza ku munsi wa Gatandatu itaratsindwa umukino n'umwe Ndetse na Rutahizamu wayo akaba ariwe uyoboye abandi.

ADAM Yannickamasaha 18 yashize
BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.
Imikino

BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.

Rayon Sports FC yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ikanganya na Sunrise FC,ikaba itsinze umukino wa gatatu aho yo yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kusa(3-0).

ADAM Yannickamasaha 18 yashize