
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi bafatanyije mu karere ko bigomba kwitegura kuba ishobora kongera kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026. Ibi byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP), byifashishije amakuru yatanzwe n’abadipolomate babiri bamenyeshejwe ibyo biganiro.
Amakuru yatangajwe avuga ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atari yafata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye no kongera kugaba ibitero kuri Iran, nubwo yari yaragiye avuga ko ashobora kubitegeka nyuma y’amatora. Abayobozi b’Amerika kandi ngo baburiye ibihugu by’inshuti ko ibitero bishobora kumara iminsi myinshi, gusa ibi bishobora kuba byakurikirwa n’ibikorwa byo kwihorera bya Iran n’imitwe iyishyigikiye.
Ibyo bihugu byasabwe gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibitero byibasira ibikorwa remezo by’ingenzi, birimo ibigo by’ingufu n’ibindi bifite uruhare mu bukungu bw’akarere. Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje kwiyongera, nyuma y’amezi umunani y’intambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026, nk’uko AP yabitangaje.
Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kigikomeje guha amahirwe ibiganiro bya dipolomasi, kandi ko kiri gukorana n’abahuza kugira ngo harebwe ibyifuzo byari byatanzwe mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bigamije agahenge. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na yo yasabye impande zombi gushyira imbere ubwitonzi n’ibisubizo bya politiki kugira ngo hirindwe ko imirwano ikomeza gukaza umurego.
Nubwo Amerika itari yatangaje umwanzuro wa nyuma wo kongera kugaba ibitero, amakuru yatangajwe agaragaza ko ibihugu byo mu karere bifite impungenge z’uko intambara ishobora kwaguka, ikagira ingaruka ku mutekano, ibikorwa remezo by’ingufu n’ubukungu mpuzamahanga. Gusa, kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026, nta cyemezo cya nyuma cyo kongera kugaba ibitero kuri Iran cyari cyatangajwe ku mugaragaro.
Ese wowe Urabona iyi ntambara ya America na Iran izarangira bigenyuze mubuhe Buryo ?Tanga Igitekerezo Cyawe !















