
Icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 10,060 bamaze kwemezwa ko bayanduye, mu gihe 4,887 bamaze guhitanwa na yo, nk’uko imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu ibigaragaza. Iyi mibare yatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, ikaba igaragaza ubukana bw’icyorezo cyatangajwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Icyi cyorezo ntikigarukira muri RDC gusa Leta ya Kenya yatangaje abantu icyenda banduye, barimo umwe wapfuye, mu gihe Nigeria na yo yemeje umuntu umwe wanduye wari warageze muri Nigeria avuye muri Uganda. OMS ivuga ko abantu banduye muri Kenya bari bafitanye isano n’umuntu wa mbere wari warageze muri icyo gihugu avuye muri RDC anyuze muri Uganda. Kugeza ku wa 20 Ukwakira, nta bimenyetso byari bihari byemeza ko ubwandu bwari bwakwirakwiriye hanze mubice by'igihugu .
Virusi ya Bundibugyo ni imwe mu bwoko bwa virusi zitera indwara ya Ebola. Ishobora kwandura binyuze mu guhura kw'amaraso, amatembabuzi cyangwa ibindi bisohoka mu mubiri w’umuntu wanduye, ndetse no gukoresha ibikoresho byanduye byakoreshejwe n'uwandiye. Ibimenyetso byayo bishobora kubamo umuriro, umunaniro ukabije, kubabara imikaya, umutwe no kubabara mu muhogo, nyuma hakaza ibibazo by’igogora n’izindi ngaruka zikomeye. Igihe kiri hagati yo kwandura no kugaragaza ibimenyetso gishobora kuba hagati y’iminsi ibiri na 21. Kugeza ubu, nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye wemejwe wo kuvura Ebola ya Bundibugyo, ariko abarwayi bahabwa ubuvuzi bubafasha guhangana n’ingaruka z’indwara.
Mu rwego rwo gushaka uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo, OMS yatangaje ko ku wa 23 Ukwakira hatangijwe igerageza ry’urukingo ruzwi nka TUMAINI mu mujyi wa Bunia, muri RDC. Iryo gerageza rigamije gusuzuma ubushobozi bw’inkingo zishobora kurinda abantu virusi ya Bundibugyo. Hagati aho, inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, gusuzuma abakekwaho kwandura, kunoza isuku mu mavuriro no gukorana n’abaturage mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.
OMS isaba ibihugu byo mu karere gukomeza gukurikirana ubwandu, kunoza igenzura ku mipaka no kwihutira kumenya abantu bagaragaje ibimenyetso by’indwara. Iyi mirimo ni ingenzi cyane mu bihugu bihana imbibi na RDC, kugira ngo abantu banduye bamenyekane hakiri kare kandi bahabwe ubuvuzi bukwiye. OMS kandi ivuga ko, hashingiwe ku makuru yari ahari, nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zibuzanya ingendo cyangwa ubucuruzi n’ibihugu byibasiwe n’icyorezo.















