
Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.
Mu butumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye na RBA Ku mugoroba Wo Kuwa 23 Ukwakira 2026 Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu HABIMANA Dominique yashimiye abayobozi b'inzego z'ibanze muri Manda y'imyaka itanu barangije anashimira ko imikorere yo gukunda igihugu no kugikorera ukwiye gukomeza kugenderwaho.
Ni Nyuma Yuko Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ikoze impinduka zabayeho habanje gushyirwaho itsinda ririmo Minisiteri zitandukanye, harimo MINEDUC, MIFOTRA, RALGA, MINECOFIN, MINISANTE, MINAGRI, RODA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka na Rwanda Housing, ndetse n’andi makuru yavuye mu nzego z’ibanze, Njyanama z’uturere n’abandi batandukanye. Byagaragaye ko ubwiyongere bw’abaturage nibura mu kagari bwazamutse, buva ku bihumbi bine (4,000) bugera ku bihumbi birindwi na ijana (7,100).
Bityo rero, icyerekezo cya 2035 cyibanze ku kuzamura ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.Nubwo bimeze bityo, izi mpinduka ntizizakorwa mu gihugu cyose. Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, RUSHISHA Charles, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko bizakorwa mu turere 27 (uturere tw’imigi), na two tukaba tugabanyijemo ibice bibiri, harimo uturere 3 twunganira Umujyi wa Kigali (Satellite Cities) n’uturere tw’imigi 8 (Secondary Cities).
Mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, hateganyijwe abakozi batatu, ari bo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (Executive Secretary of Sector), Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Urban Economic Development Officer), ndetse n’Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage (Human Capital and Social Development Officer).
Ni ukuvuga ko mu turere dutatu twunganira Umujyi wa Kigali (Satellite Cities), ari two Bugesera, Muhanga na Rwamagana, ndetse no mu turere umunani tw’imigi (Secondary Cities), ari two Rubavu, Musanze, Karongi, Rusizi, Huye, Kayonza, Kirehe na Nyagatare, hazashyirwamo abakozi batatu muri buri kagari, ariko bibanda ku guteza imbere umugi (Urban Economic Development Officer).
Naho mu turere 16 tw’icyaro, ari two Burera, Gakenke, Gicumbi, Gisagara, Kamonyi, Gatsibo, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyanza, Nyaruguru, Ruhango, Rulindo na Rutsiro, na ho hazashyirwamo abakozi batatu, ariko bakazatandukana ku bijyanye no guteza imbere umugi, aho hazibandwa ku (Human Capital Development Officer).Naho Umujyi wa Kigali, ibyawo na byo birimo kwigwaho.
Ni Muri uwo mujyo rero Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rwego rwo kwegereza Abaturage ubuyobozi muri gahunda y'" umuturage ku isonga " yatangaje ko Tariki 24 Ukwakira 2026 mu gihugu hose hazaba amatora yo gushyiraho komite y’umudugudu igizwe na:
1.Umukuru w’Umudugudu.
2.Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka.
3.Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano.
4.Ushinzwe amakuru n’amahugurwa mu mudugudu.
5.Ushinzwe iterambere mu mudugudu.
Ibi bibaye nyuma y’uko RALGA, ikigo cy’igihugu gishinzwe guha ubushobozi inzego z’ibanze, guteza imbere iterambere rirambye, kongerera ubushobozi inzego n’ibigo by’imirimo,gushyigikira no guteza imbere ihame ry’imiyoborere ishingiye ku kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, gitangaje ko kigiye gushyira hanze imirimo irenga 500 mu nzego z’ibanze(Imirenge n'utugari), hagendewe ku makuru yavuye mu turere.
Ibi byahaye amahirwe abashomeri barangije kaminuza n’abatarayirangije yo kubona akazi. Ubu amatangazo ahamagarira abakandida gukora ibizamini kuva ku wa 9 Ukwakira aracyasohorwa na MIFOTRA.















