
Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.
Didi B umu Rapper Ukomoka muri Côte d’Ivoire, Wamenyekanye mu njyana ya Rap Ivoire: Ni injyana ya rap yihariye yo muri Côte d’Ivoire, ikoresha ururimi rw’Igifaransa n’indimi z’iwabo, ikagaragaza umuco n’imibereho y’Abanyacôte d’Ivoire,Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "Tala" "Chérie Coco" "Depuis que j'ai l'argent""Assinie" "Big Boss" nizindi.
Uyu muhanzi Akaba umwe mubarapper beza Côte d’Ivoire ifite ubu ngubu,Yahuye na Diamond Platnumz kumpamvu zo gutunganya amashusho y'indirimbo bafitanye.Ni mugihe muminsi yashize uyu Didi B yashize hanze amashusho kumbuga nkoranyambaga ayaherekezanya n'ubutumwa bugira Buti " Diamond Platnumz ft Didi B ,Samba it done" Ugereranyije ni nko kuvuga Uti ingoma yamaze gutunganywa,Bivugwako ishobora kuzasohoka Tariki 8 Ugushyingo 2026.
Mu mashusho Yakwirakwiye mu gitindo cyo kuwa 22 Ukwakira 2026 ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi Record ubwo Didi B yahuraga na Diamond Platnumz,Diamond yatangaje abantu ubwo yaganirizaga Didi B mu gifaransa gitomoye,Ibi byatumye benshi nibaza niba Diamond Platnumz azi indimi nyinshi kuri urwo rwego rugeze Aho ,Nubwo adakunze kuvuga igifransa muruhame.
Ikindi cyibajijweho ni impano ya T-shirt y'umukara uyu Didi B yahaye Diamond Platnumz yanditseho ijambo "La Consipiration" bisobanuye ubugambanyi ,Ibi byibajijweho nabenshi nko kuba yabase Ari Izina ry' indirimbo cyangwa Akaba Didi B hari message yashakaga guha Diamond Platnumz Ntahite abitahura.
Kugeza ubu ntiharamenyekana Izina ry'iyi collaboration gusa Audio yararangie Hasigaye ,Video ,Bikekwako izasohoka Tariki 8 Ugushyingo 2026 ,iyi ndirimbo yitezweho byinshi dore ko yahuje ibyamamare bikomeye.















