
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko ibitari ibye agomba kubirekura, iby’abandi na byo akabibasubiza.
Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize hanze, agaragaza ko yafashe icyemezo cyo kwisubirana no kongera gushyira imbere ibyiyumvo bye, igihe cye, amahoro ye n’ibindi byose bifite agaciro mu buzima bwe.
Mu butumwa bwe, Shaddyboo yagarutse ku bantu bose yigeze guhura na bo, abo yigeze guha igihe cye, imbaraga, urumuri, ijwi n’umwanya we, avuga ko yiyemeje kwisubiza ibyo yigeze guha abandi, yaba abizi cyangwa atabizi.
Yagize ati: “Nisubije imbaraga zanjye. Nisubije urumuri rwanjye. Nisubije ububasha bwanjye.”
Yakomeje ashimangira ko igihe cye, amahoro ye, imbaraga ze, ijwi rye, urumuri n’ububasha bwe ari ibye, bityo ko agomba kubisubirana, mu gihe ibitari ibye agomba kubirekura.
Ati: “Ibitari ibyanjye ndabirekura. Iby’abandi ndabisubiza ba nyirabyo.”
Shaddyboo yagaragaje ko iki cyemezo gifitanye isano no guhitamo uko ashaka kubaho, ashimangira ko yiyemeje kongera kwiyakira no kwisubirana.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko imbaraga ze, urumuri rwe n’umwuka we ari ibye, agaragaza ko yiyumva nk’umuntu wuzuye, ufite umudendezo kandi wongeye kuba we ubwe.
Ati: “Nduzuye. Mfite umudendezo. Nongeye kuba njye ubwanjye.”















