Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Hanze

Microsoft igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .

Sammyart User2026 Ukwakira 2410 min gusoma
Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Sanga:
writer.umunsi.com

Ibigo nka Uber, Jumia na Microsoft mu ngero zigaragara bisa naho ishoramari n'ikoranabuhanga muri Afurika bibona ritagenda neza kuburyo bihitamo gufunga imiryango .

Amasosiyete mpuzamahanga akorera muri Afurika akomeje kwisuzuma no guhindura uburyo akoreramo, aho amwe afunga ibikorwa mu bihugu bimwe, andi agahagarika serivisi zimwe, mu gihe andi ahindura imikorere kugira ngo agabanye ibihombo kandi yibande ku masoko abona ko afite amahirwe menshi yo kunguka kuruta kuguma mu bihugu Bimwe bya Africa.

Microsoft Kenya office

Microsoft Kenya office 

Mu ngero zigaragara harimo uruganda rw'ikoranabuhanga rwa Microsoft, Serivisi yo gutwara abantu ya Uber, ndetse na Jumia ikora ubucuruzi bwo kuri internet. Izi ngero zigaragaza impinduka ziri mu rwego rw'ubucuruzi muri Afurika, nubwo impamvu zitera buri sosiyete gufata icyemezo zishobora gutandukana.

Uber Transport Society

Uber Transport Society 

Ku wa 12 Ukwakira 2026, abakozi b'ikigo cya Microsoft Africa Development Centre (ADC) giherereye i Nairobi muri Kenya batangarijwe impinduka ziteganyijwe mu mikorere y'ishami ry'ubwubatsi bw'ikoranabuhanga.

Mu nkuru yasohowe na CIO Africa ku wa 12 Ukwakira 2026, havuzwe ko abakozi bari bamenyeshejwe ko icyo kigo gishobora gufungwa . Icyakora, Microsoft ntiyemeje mu buryo budasubirwaho ko ikigo cyose kizafungwa nubwo imikorere yacyo ijegajega ugereranyije nobisanzwe. 

Yemeje ko impinduka zishingiye ku ivugurura ry'imikorere yayo ku rwego mpuzamahanga zagize ingaruka ku ishami ryayo ry'ubwubatsi bw'ikoranabuhanga muri Kenya bikekwa ko yaba Ari uko bagiye Gushaka abakiliya mubindi bice.

Iki kigo cyari gifite uruhare mu guteza imbere impano z'abahanga mu ikoranabuhanga muri Afurika, harimo abashinzwe gukora porogaramu za mudasobwa, ubushakashatsi,software developing, robotics, n'ubundi buryo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Microsoft Kenya office

Microsoft Kenya office 

Ibi byatumye hibazwa ku hazaza h'imirimo y'abahanga mu ikoranabuhanga, ndetse no ku mahirwe ibihugu bya Afurika bifite yo gukurura ishoramari rishingiye ku bushakashatsi no guhanga udushya,nukwo hakiri icyicaro Lagos Muri Nigeria gusa Kuva amakuru yatangazwa, ibizaba mu mpinduka ku bakozi bose n'igihe impinduka zizashyirwa mu bikorwa ntibyashyizwe ahagaragara mu buryo burambuye.

Sibyo gusa Kandi kuko Ku wa 2 Nzeri 2026, Uber yahagaritse serivisi zayo zo gutwara abantu muri Nigeria na Uganda, nk'uko Africanews yabitangaje ku wa 4 Nzeri 2026.Uber yari imaze imyaka isaga icumi ikorera muri Nigeria, aho yinjiye mu 2014, mu gihe yatangiye ibikorwa muri Uganda mu 2016.

Muri ibyo bihugu, serivisi zo gutwara abantu hakoreshejwe porogaramu zo kuri telefoni zari zarahuye n'imbogamizi zirimo izamuka ry'ibiciro bya lisansi na interneti, amafaranga yo kwita ku modoka, n'ubwumvikane buke hagati y'abashoferi n'amasosiyete ku mafaranga bahembwa.

Muri Nigeria ho , ihangana ryiyongereye kubera andi masosiyete arimo Bolt na inDrive. Ibi byabaye mu gihe ibiciro by'ubwikorezi n'ubuzima muri rusange byariyongereye nyuma y'ihagarikwa ry'inkunga leta yahaga ibikomoka kuri peteroli mu 2023.Icyakora, Uber ntiyavuze ko izahagarika ibikorwa byayo Burundu  byose muri Afurika. Sosiyete yakomeje gukorera mu bindi bihugu, birimo Kenya, Ghana, Misiri na Afurika y'Epfo, nk'uko amakuru yatangajwe muri Nzeri 2026 abigaragaza.

Uber and Bolt in Competition

Uber and Bolt in Competition 

Uru ni rumwe mu ngero zigaragaza ko kuba sosiyete mpuzamahanga yarashoye imari mu gihugu bitayibuza kongera gusuzuma niba ibikorwa byayo bihabyara inyungu ihagije.

Ku rundi ruhande Kandi Ku wa 16 Ukwakira 2024, Jumia Technologies, sosiyete ikora ubucuruzi bwo kuri internet muri Afurika, yatangaje ko izahagarika ibikorwa bya Zando muri Afurika y'Epfo n'ibikorwa byayo muri Tuniziya bitarenze umwaka wa 2024.Mu itangazo ryayo, Jumia yavuze ko yafashe icyo cyemezo kugira ngo yibande ku masoko yabonaga afite amahirwe menshi yo gukura no gutanga inyungu.

Jmia Company Delivery Agent

Jumia Company Delivery Agent

Raporo ya sosiyete yagaragaje ko mu mezi atandatu yasohotse ku wa 30 Kamena 2024, yagaragaje ko Afurika y'Epfo na Tuniziya byari bifite 2.7% gusa by'ibicuruzwa byagurishijwe binyuze ku rubuga rwayo.Umuyobozi mukuru wa Jumia, Francis Dufay, yasobanuye ko imiterere y'ubukungu, ihangana mu bucuruzi n'amahirwe make yo kubona inyungu mu gihe kiri imbere byagize uruhare mu cyemezo cyo guhagarika ibikorwa muri ibyo bihugu.

Ibi byerekana ko sosiyete ishobora kuva ku isoko runaka atari uko idashaka gukorera muri Afurika muri rusange, ahubwo ari uko iba ishaka gukoresha umutungo wayo mu masoko ibona ko azayifasha gukura mu buryo burambye.Jumia yakomeje ibikorwa byayo mu bindi bihugu bya Afurika, birimo Kenya, Misiri, Maroc na Nigeria.

Hari Kandi Urundi rugero rwa Procter & Gamble (P&G), sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora ibicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

P&G Products

P&G Products

Mu Kuboza 2023, iyi sosiyete yatangaje ko izahindura uburyo ikorera muri Nigeria, ikava ku buryo bwari bushingiye ku gukora ibicuruzwa mu gihugu ikerekeza ku buryo bushingiye cyane ku kubitumiza bivuye hanze(Export).

Mu nkuru yasohowe na BusinessDay  muri Nigeria ku wa 4 Ukwakira 2024, havuzwe ko amasosiyete mpuzamahanga yari arimo kugabanya ibikorwa bimwe na bimwe muri icyo gihugu kubera ibibazo birimo kubura abakiliya, ihindagurika ry'ivunjisha n'izamuka ry'ibiciro by'ibikorwa by'ubucuruzi.

Nubwo Microsoft, Uber, Jumia na P&G bikorera mu nzego zitandukanye, hari ibintu bimwe bishobora gufasha gusobanura impinduka mu mikorere yazo.

1. Ikiguzi cyo gukora ubucuruzi

Dangote Petrerium group

Dangote Petrerium group 

Izamuka ry'ibiciro bya lisansi, ibikoresho, ubwikorezi n'abakozi rishobora kugabanya inyungu sosiyete ibona.Mu bucuruzi bwo gutwara abantu, urugero, izamuka ry'ibiciro bya lisansi rishobora gutuma abashoferi basaba amafaranga menshi, mu gihe abakiriya bo bashaka gukomeza kwishyura make.

2. Ihindagurika ry'ivunjisha

Iyo ifaranga ry'igihugu ritakaje agaciro ugereranyije n'idolari rya Amerika, amafaranga yo kugura ibikoresho n'ikoranabuhanga biva hanze ashobora kwiyongera.Ibi bishobora kugira ingaruka ku masosiyete afite amafaranga menshi akoresha mu madolari, ariko akinjiza amafaranga y'igihugu.

                       $ Dollar

$ Dollar

3. Ihangana ku masoko

Amasosiyete ashobora guhura n'abahanganye na yo batanga serivisi ku giciro gito cyangwa bafite uburyo bwiza bwo kugera ku bakiriya.Ibi bishobora gutuma sosiyete isubiramo ibiciro, uburyo ikorera abakiriya n'uko ikoresha umutungo wayo.

4. Guhitamo amasoko afite amahirwe menshi yo kunguka

Urugero rwa Jumia rugaragaza ko sosiyete ishobora gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa mu bihugu bimwe kugira ngo yibande ku bindi.Icyo cyemezo gishobora kuba gishingiye ku mibare y'ibicuruzwa bigurishwa, amafaranga yinjira, ikiguzi cy'ibikorwa n'amahirwe yo kwaguka mu gihe kiri imbere.

Afurika ni umugabane ugizwe n'ibihugu bifite imiterere y'ubukungu, amategeko, ibikorwa remezo n'amasoko bitandukanye mu ishoramari.Kuba sosiyete imwe yahagaritse ibikorwa mu gihugu runaka ntibisobanura ko izindi sosiyete nazo Zigoye cyangwa ko icyo gihugu kitagifite amahirwe y'ishoramari.

Gusa nanono  guhagarika ibikorwa mu gihugu, gufunga ishami rimwe, kugabanya abakozi no guhindura uburyo bwo gukora ubucuruzi bigira ingaruka zitandukanye ku bakozi, abakiriya n'ubukungu bw'igihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useramasaha 14 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda
Hanze

Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda

Umugore w’imyaka 75 y’amavuko wo mu mugi wa Gary, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Sheila Harris, yitabye Imana nyuma y’uko imodoka yari atwaye iguye mu mazi yandujwe n’imyanda ishobora kwangiza ubuzima, bikagorana ko inzego z’ubutabazi zihita zimugeraho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera
Akazi

Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera

U Bufaransa, kimwe mu bihugu bigize G7, burimo guhangana n’imyigaragambyo ikomeye.

Sammyart Useriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

U Rwanda Muri Manda Nshya  mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.
Akazi

U Rwanda Muri Manda Nshya mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.

Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.
Akazi

Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph NSENGIMANA yasabye abagera ku 5,000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite mu guhanga amahirwe, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye sosiyete no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useramasaha 16 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useramasaha 22 yashize
Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye
Imyidagaduro

Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye

‎Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize