
Umugore w’imyaka 75 y’amavuko wo mu mugi wa Gary, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Sheila Harris, yitabye Imana nyuma y’uko imodoka yari atwaye iguye mu mazi yandujwe n’imyanda ishobora kwangiza ubuzima, bikagorana ko inzego z’ubutabazi zihita zimugeraho.
Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru, hafi y’icyambu cya Buffington Harbor, ahazwi ko hari amazi yandujwe n’ibintu bishobora guteza ibyago ku buzima. ABC7 Chicago yatangaje ko inzego zibishinzwe zaje kumenya umwirondoro w’uyu mugore ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano abivuga, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira, uyu mugore yahamagaye nimero y’ubutabazi ya 911, avuga ko imodoka yari atwaye yarimo kurohama mu mazi yari hafi ya Buffington Harbor.
Abashinzwe ubutabazi n’abapolisi bahise batangira gushakisha aho imodoka yari iri. Amashusho yafashwe na camera zo kuri ako gace yagaragaje imodoka y’umweru yinjira mu mazi.
Nyuma yo gukurikirana ibyabaye, abashinzwe iperereza baje kumenya ko iyo modoka yari Hyundai y’umweru.
Icyari kigoye kurushaho ni uko ayo mazi yari arimo imyanda cyangwa ibindi byanduza bishobora guteza ibyago. Ibyo byatumye abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi badashobora guhita bayinjiramo ngo bagere ku modoka.
Inzego z’ubuyobozi zavuze ko byabaye ngombwa ko hakoreshwa ibikoresho byihariye kugira ngo amazi agabanywe, bityo imodoka ibone uko ikurwamo mu buryo butekanye.
Imirimo yo gukura iyo modoka mu mazi yakomeje mu ijoro, nyuma y’uko hateguwe ibikoresho byari bikenewe. Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira, nibwo imodoka yashoboye gukurwa mu mazi. Nina bwo umurambo w’uyu mugore wasanzwe imbere muri iyo modoka.
Ibiro bishinzwe iperereza ku mpfu zo mu gace ka Lake County byemeje ko uwapfuye ari Sheila Harris, w’imyaka 75, wari utuye mu mujyi wa Gary.
Icyakora, kugeza ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, icyateye urupfu rwe n’uburyo rwabayeho ntibyari byatangazwa. Iperereza ry’inzego zibishinzwe ryari rigikomeje.
Kugeza ubu, amakuru yatangajwe ntasobanura neza icyatumye imodoka yinjira mu mazi cyangwa ibyabaye mbere y’uko uyu mugore ahamagara ubutabazi.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko gutabara vuba mu gihe imodoka iguye mu mazi, nubwo hari igihe imiterere y’aho impanuka yabereye ishobora kubangamira abashinzwe ubutabazi.
src: ABC7 Chicago na Gary Police Department.













