Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 207 min gusoma
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
Sanga:
writer.umunsi.com

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

Umugabo we yavuye mu Rwanda muri Kanama 2021 agiye kwivuza mu Misiri, aza kwitaba Imana asize umugore we n’uruhinja rwari rumaze ibyumweru bibiri ruvutse.

Niyodushima yasigaye mu madeni menshi, afata icyemezo cyo kujya gushakira imibereho muri Kenya, aho yatangiye gukora ubucuruzi butandukanye, burimo ubwo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda.

Ati ‘‘Nabuze icyo nkora, mfata umwanzuro ndahunga […] sinari no gukora ikiriyo mu nzu y’abandi itishyuye. Nari kubwira nyiri inzu ko byagenze bite? Narapfakaye ndaceceka, nta muntu nabwiye. Ni uko nahisemo rero guhunga njya i Nairobi.’’

Icyakora, ubucuruzi bwe bwaje guhomba nyuma y’uko ibicuruzwa yari yohereje mu Rwanda bifashwe, agasabwa imisoro avuga ko yarutaga amafaranga yari kuzabyungukiramo. Avuga ko yahombye hagati ya miliyoni 4 Frw na miliyoni 5 Frw.

Ati ‘‘Naracuruje Imana impa umugisha, nza kumenya amakuru ko umuntu ashobora kujya ku kibuga cy’indege akohereza ibintu mu Rwanda, ntangira kubikora. Nkagura aka-valise keza nkagenda nkagura amakoti nkayashyiramo, nkirinda ko birenga ibilo 23.’’

“Naje kohereza ibintu kwa kundi noherezaga, barabifata. Nza nje kubisorera, mbona amafaranga banciye y’umusoro aruta n’ayo nakunguka byose n’ayo nabiguze […] ubwo byatejwe cyamunara mpomba gutyo, mpomba amafaranga menshi icyo gihe. Niba mbyibuka neza yari nka miliyoni 4 Frw cyangwa miliyoni 5 Frw.’’

Mu gushaka uko yakongera kwiyubaka, inshuti ye yitwa Agnes yamugiriye inama yo kujya gushakira akazi i Dubai.

Ati ‘‘Gusora binaniye nibwo nahamagaye Agnes mubwira ibintu byambayeho […] arambwira ati ‘Ariko narakubwiye, wihangane ku byakubayeho, ushobora kugerageza noneho ugakora bya bindi. Namwumvise cyane, ndagerageza koko, anjyana Dubai. Nagujije amafaranga nshaka viza, ngura itike.’’

Agezeyo, yasanze akazi yari yagiye gukora ari ako gutekera abantu imitwe kuri internet, ariko aza kukavaho nyuma y’icyumweru. Nyuma y’igihe akora ibindi bikorwa, yagarutse mu Rwanda, aho yongeye guhura n’ibibazo by’amikoro.

Ati ‘‘Naragiye ngo njye gucuruza telefoni nsanga zirimo iCloud, ntashobora kuzigurisha. Byarangoye, ku bantu basenga ubyumvise neza ushobora kugira ngo ni amagini. Ukibaza uti ‘Ese uyu ahora ahomba?’’’

Yongeye kwiyambaza Agnes, amubwira ko yamuboneye akazi ko guteka muri hoteli yo muri Thailand, kari kazajya kamuhemba hagati ya 2000$ na 2500$ ku kwezi.

Niyodushima avuga ko ubwo yasabaga passport nshya, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwagize amakenga ku rugendo rwe, ntirwamwemerera kuyihabwa.

Ati ‘‘Njya gusaba passport kuko urumva nataye passport iyo mbere y’uko nza, ngiye kuyisaba ntibayimpa […] Bo baba babibona, nababwije ukuri nti ‘Ngiye guteka muri Thailand nakoze ibizamini by’akazi byo kubazwa (interviews) ndanabibereka, barambwira ngo ‘Genda uzagaruke’, ndagenda nabwo barambwira ngo ‘Genda uzagaruke.’’’

Byatumye yitabaza abantu bamukoreye passport mpimbano y’u Burundi, aba ari yo akoresha mu rugendo rwamugejeje muri Thailand.

Ageze ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’umuntu avuga ko yari umupolisi wamweretse ifoto ye, amushyikiriza abandi bagombaga kumugeza kuri hoteli yari yasezeranyijwe gukoreramo.

Ati ‘‘Nahise ngenda ngera muri Thailand, nururutse indege mbona umupolosi yambaye impuzankano yaho uri mu kazi, araza anyereka ifoto yanjye arambaza ngo ‘Ni wowe?’ Ndamubwira ngo ‘Yego’, arambwira ngo ‘Nkurikira!’

Yari yabwiwe ko urugendo ruzafata iminota 20, ariko rutwara amasaha arenga umunani.

Ati ‘‘Iminota 20 mbona irashize, 30 […], isaha, abiri, atatu, umugabo nkamukomanga nkamubaza nti ‘Turi kujya he?’, akambwira ngo ‘Ryama mu modoka!’, biranyobera.’’

‘‘Turagenda angurira ‘burger’ ndarya, turongera turagenda amasaha ane, atanu, atandatu, arindwi, umunani, ahantu twari kugenda iminota 20. Nari natangiye gutakaza icyizere cy’ubuzima.’’

Nyuma yo kurara muri hoteli, yajyanywe n’abantu batandukanye bamuherekanyaga mu modoka zisaga 10, bagenda banyura mu nzira zihishe, kugeza ubwo bamwambukije mu bwato bamugeza muri Myanmar atabizi.

Ati ‘‘Ukabona umuntu utwaye imodoka anyuze nko mu myumbati […] ntabwo ari guca mu muhanda, bagushyizemo nk’iminota itatu, urwo rugendo rwose twakoze ntabwo rwarenza iminota 25 cyangwa 30 ibaye myinshi. Ariko murukora nko mu modoka nka 10 zisaga.’’

‘‘Noneho tukagera ahantu bakagushyira mu bwato bukakwambutsa, bwamara kukwambutsa, abasirikare noneho ni bo baba basigaye bakora, abasirikare bakaza bakagufata […], abo bantu na bo baba bagenda banywa amatabi, kuva kuri ya hoteli ukugendana aza atwaye imbunda.’’

Yabanje guhabwa akazi muri hoteli, ariko nyuma y’iminsi mike abwirwa ko batagishaka kumukoresha. Yaje kujyanwa ahandi, asanga ari mu kigo gikoresha abantu ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, byiganjemo gushuka abantu ngo bashore amafaranga mu mitungo y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency).

Niyodushima avuga ko yanze gukora ako kazi, agafungwa, ndetse agasabwa kwishyura 6000$ kugira ngo arekurwe. Kubera kubura ayo mafaranga no gutinya ko ashobora kwicwa, yemeye gukora.

Ati ‘‘Nahasanze umukobwa w’Umunya-Kenya, arambwira ngo ninshyire telefoni ku gutwi mere nk’umuntu uri kuvugisha umuntu, bagenzi be batabona ko turi kuvugana […] Yarambwiye ati ‘Wa mukobwa we, ntukine n’aba bantu barakwica, natwe ni uko twaje. Emera ukore akazi ni ko kubaho.’’

Yavuze ko abakoreshwaga muri ibyo bikorwa bakoraga amasaha 18 ku munsi, bagacibwa amafaranga ku mushahara igihe bakoze amakosa.

Nyuma yaje kugurishwa ku bandi bantu bakoraga ibikorwa nk’ibyo, aho avuga ko ihohoterwa ryari rikabije, ndetse bamwe mu bakozi bakicwa mu rwego rwo gutera ubwoba abandi.

Ni muri icyo gihe yakubitishijwe amashanyarazi, nyuma yo kubona abakozi bakurura umurambo w’Umushinwa wari wapfiriye aho bakoreraga.

Niyodushima yaje kubona uburyo bwo gutoroka, ariko ubwo yashakaga gutaha, ikibazo cy’ibyangombwa yakoresheje cyatumye afungirwa muri Myanmar, amaramo amezi agera kuri atandatu.

Abifashijwemo n’inshuti ye yari mu Rwanda ndetse n’inzego z’igihugu, yaje kubona ubufasha bwo kurekurwa no gutaha, agera mu Rwanda muri Nzeri 2026.

Uyu mugore avuga ko ibyamubayeho byamwigishije byinshi, akaba ashaka kubisangiza abandi, cyane cyane urubyiruko rushaka akazi mu mahanga.

Asaba abashaka kujya gukorera hanze kubanza kugenzura neza amakuru ajyanye n’akazi basezeranyijwe, kwirinda ibyangombwa bihimbano no kutagirira icyizere abantu babasaba kugira ibanga gahunda z’ingendo zabo.

Niyodushima yashimiye Leta y’u Rwanda n’abandi bose bagize uruhare mu kumufasha gutaha, avuga ko yifuza no kuzandika igitabo kivuga ku buzima yanyuzemo, kugira ngo aburire abandi ku kaga k’icuruzwa ry’abantu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose

Tger B [ The Ben ] yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cyo gutangiza umwaka mushya, ‘The New Year Groove’, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Robert  Kabera yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Robert Kabera yapfuye

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2

Inkuru zishyashya

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru
Imikino

Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain na FC Barcelona zigiye guhurira mu mukino utegerejwe na benshi muri UEFA Champions League, aho aya makipe yombi agaragaza ubushobozi bukomeye mu busatirizi ndetse akaba ari yo ari imbere mu yandi mu bitego amaze gutsinda muri iyi shampiyona.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda
Hanze

Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda

Umugore w’imyaka 75 y’amavuko wo mu mugi wa Gary, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Sheila Harris, yitabye Imana nyuma y’uko imodoka yari atwaye iguye mu mazi yandujwe n’imyanda ishobora kwangiza ubuzima, bikagorana ko inzego z’ubutabazi zihita zimugeraho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr
Imikino

Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr

Amafaranga Cristiano Ronaldo yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’uko yikuye mu mwiherero ayakorera mu masegonda 40 mu ikipe ya Al Nassr.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco
Cinema

Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco

Ariana Grande ari mu gahinda nyuma yo gupfusha imbwa ye Coco, bari bamaranye imyaka 17. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira iyi mbwa yamubereye inshuti magara, imubera nziza, ikanamuha ibyishimo mu gihe cy’imyaka myinshi bari bamaranye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17  ibone itike
Imikino

Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17 ibone itike

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa yavuze ko icyabafashije kwitwara neza bagatisha itike y’igikombe cya Afurika harimo kuba barahawe ukwezi kose ko kwitegura irushanwa.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize