
Rayon Sports FC yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ikanganya na Sunrise FC,ikaba itsinze umukino wa gatatu aho yo yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kusa(3-0).
Rayon Sports FC yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bitatu kusa (3-0) aho yari yatsinzwe na Gorilla FC Ndetse ikanganya na Sunrise FC
Ku wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2026 nibwo Rayon Sports FC yakinaga umukino wayo w'ikirarane cy'umunsi wa gatanu aho yari yakiriye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.
Ni umukino Rayon Sports FC yashakaga kwiyunga n'abakunzi bayo nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika na Black Bulls ku giteranyo k'ibitego 4-2 mu mikino ibiri yabahuje.
Ni Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice (18H30) Rayon Sports FC yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda irema uburyo butandukanye .
Ku munota wa 5, Elie Tatou wa Rayon Sports FC yagerageje Ishoti ariko rinyura hanze y'izamu.
Ku munota wa 15 aho Charles Tchouplaou yateye ariko umupira nabwo ujya hanze y'izamu.
Nsabimana Jean de Dieu, umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo umupira w'umutwe ukomeye wa Mohamed Ouattara.
Ku munota wa 21, Rayon Sports FC, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Junior Kameni Herman ku mupira muremure watewe na Mohammed Ouattara maze Muhoza Daniel awukoraho ntiyawugumana usanga ubwugarizi bwa Musanze maze Rodrigue Tuyishime ananirwa kuwukuraho, Kameni ahita atsindira igitego cya mbere.
Ku munota wa 28, Tuyishime Rodriguez wa Musanze FC, yateye ishoti rijya hanze .
Musanze FC yongeye kubona amahirwe Ku munota wa 37, Cedekla ateye ishoti rijya hanze.
Amakipe yombi kuruhuka ari kimwe ku busa.
Ku munota wa 38, Mokono wa Rayon Sports FC yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu wa Musanze FC awukuramo.
Igice cya mbere cyaranzwe n'amakosa menshi ya Musanze FC yakoraga nta mahirwe menshi yagize menshi yagize nka Rayon Sports FC wabonaga ko iri hejuru cyane ya Musanze FC.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports FC iyoboye n'igitego 1-0.
Mu Gice cya Kabiri
Rayon Sports FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Fabrice Nshimiyimana aha umwanya Ganijuru Elie.
Rayon Sports FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri ndetse na Musanze FC ariko ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.
Ku munota 46 , Muderi Akbar wa Rayon Sports FC yateye ishoti ariko rinyura hanze y'izamu.
Issa Djiguiba wa Rayon Sports FC nawe yateye ishoti rikomeye ku mupira yarhawe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu wa Musanze FC awufata byoroshye.
Ku munota wa 52, Rayon Sports FC yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na na Elie Tatou ku mupira yahawe na Mokono.
Ku munota wa 57, Musanze FC yakoze impinduka eshatu, Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihangana, François Bakari bavuyemo basimbuwe na Thity Hakizimana, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza
Ku munota wa 64, Christivie Bioko wa Musanze FC yateye ishoti ariko umunyezamu wa Rayon Sports FC, awukuramo.
Ku munota wa 65, Rayon Sports FC yakoze impinduka Issa Djiguiba na Muhoza Daniel basimburwa na Zuberi Hakizimana na Tambwe Ngongo Gloire.
Ku munota wa 67, Hakizimana Zuberi wa Rayon sports FC yagerageje ishoti ariko umunyezamu wa Musanze FC awukuramo.
Ku munota wa 68,Rayon Sports FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira yazamukanye maze atera ishoti rikomeye umuzamu wa Musanze FC ntiyabasha kuwukuramo.
Ku munota wa 75, Christivie Bioko wa Musanze FC yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dande Junior wa Rayon Sports FC awukuramo.
Ku munota wa 79, Elie Tatou yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arikuramo.
Ku munota wa 82, Rayon Sports FC yongeye gukora impinduka Ndayishimiye Didier na Nizeyimana Moubarak basimbura Iradukunda Elie Tatou na Kameni Junior batsinze ibitego bibiri.
Musanze FC yakomeje gushaka igitego cyo kugabanya umwenda ariko ntibyakunda.
Iminota mirongo icyenda itangira Rayon Sports FC iyoboye n'ibitego 3-0.
Umusifuzi wa kane yongeyeho Iminota itandatu yinyongera nayo itagize icyo itanga.
umukino warangiye Rayon Sports FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0.
Rayon Sports FC iragaruka mu kibuga tariki ya 1 Ugushyingo 2026 ijya mu Karere ka Rubavu gukina na Marine FC.















