
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'amafoto by'uwahoze akundana na Bwiza Emerance nyuma y'uko Bwiza asezeranye Imbere y'amategeko Bivugwako Yari yaranambitswe impeta n'uyu mu kunzi we wakera n'imiryango ibizi.
Nyuma y'uko umuhanzi Bwiza Emerance Wamenyekanye mu ruganda rwa muzika y'u Rwanda mundirimbo nka "Ready" "Best Friend" "Soja" Ni zindi nyinshi asezeranye Imbere y'amategeko kubana akaramata Tariki 23 Ukwakira 2026 Ku Biro by'umurenge wa Kimihurura ,I Kigali Nibwo Umuhanzi BWIZA Emerance yasezeranye kurushinga akaramata byemewe n'amategeko Kumugaragaro n'umugabo we UHUJIMFURA Jean Claude wahoze Ari manager we mubya Muzika,Umuhango witabiriwe nabarimo NYAMBO Jesca.
Ubu Uwahoze ari umukunzi we Abdul avugwaho gukwirakwiza amafoto n’amashusho yabo ya kera ubwo Bwiza Yari akiri murukundo nawe ahashize.
Uyu mubano wa Bwiza Na Abdul wacanye maremare Mbere yo gukundana na Jean Claude, Bwiza yari yarakundanye n’umusore witwa Abdul, bivugwa ko yari yaranamwambitse impeta yo gusezerana (fiançailles). Icyakora, umubano wabo warangiye batarashyingiranwa, Bwiza ahitamo kumusubiza impeta yari yaramuhaye.uyu Abdul aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,Mu biganiro Bimwe na Bimwe byagiye bivugwamo uyu mubano wa Bwiza Na Abdul ko yakoreraga Bwiza Emerance ibishoboka byose ngo amushimishe nk'umukunzi we.
Gusa Nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Jean Claude, havuzwe ibirego by’uko Abdul yatangiye gukwirakwiza amafoto n’amashusho yabo yo mu bihe byashize, bikavugwa ko agamije guharabika uwo bahoze bakundana.
Usibye ingufu z'imbuga nkoranyambaga Kugeza aka kanya ibyo birego biracyakeneye kwemezwa n’amakuru yizewe, kandi nta bisobanuro bya Abdul cyangwa Bwiza dufite kuri ibi.
Iki bazo Wakwibaza Ese amafoto n’amashusho yo mu rukundo rwashize akwiye gukoreshwa mu gihe abantu batandukanye mu Rukundo ?















