
Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, ari mu bahanzi bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wa Afurika, aho imibare igaragara ku rutonde rwa Boomplay iki cyumweru yerekana ko ari we ufite abamwumva(Streams) benshi muri iki cyumweru ugereranyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa.
25 Ukwakira 2026 Fally Ipupa Ku rubuga rwa BoomPlay yari amaze kugira Abamwumva(Streams) 736,992,357 muri rusange, mu gihe mu cyumweru kimwe yari amaze kugira 4,517,998. Iyi mibare imushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi bari gucurangwa Kuri BoomPlay.
Fally Ipupa, uzwi cyane mu muziki wa rumba yo muri Congo, afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu gukomeza kugeza umuziki w’iki gihugu ku rwego mpuzamahanga. Yubatse izina binyuze mu ndirimbo z’urukundo, injyana ya rumba igezweho no gukorana n’abandi bahanzi bo muri Afurika no hanze yayo.
Mu bihangano bye bishya, Fally Ipupa yakomeje gushyira hanze umuziki mushya mu wa 2026. Amakuru agaragara kuri Apple Music yerekana ko indirimbo ye nshya yitwa C’Est Comme Ça La Vie yasohotse ku wa 16 Ukwakira 2026. Iyi ndirimbo ni imwe mu bihangano bishya bikomeza kwagura ibikorwa bye mu gihe akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki Anaherukana Kandi gukorana indirimbo "Jam" Na Wizkid Imaze Kurebwa n'abarenga miriyoni 14M (Views ),Like 222K na Comment ibihumbi 12K (Coment).
Nubwo Fally Ipupa agaragara ku mwanya wa mbere mu mibare y’abamwumva kuri BoomPlay byo mu cyumweru kuri uru rutonde, abandi bahanzi bo muri Afurika na bo bakomeje kwigaragaza. Umuhanzi wo muri Nigeria, Seyi Vibez, afite abamwumva 2,961,098 mu cyumweru, mu gihe Naho Yo Maps wo muri Zambia afite 2,907,508.
Umunya-Nigeria Rema agaragara afite abamwumva 2,779,185, mu gihe Ayra Starr afite 2,667,536. Umunya-Tanzania Ibraah na we ari muri 10 ba mbere, afite Abamwumva 2,640,383, agakurikirwa na Marioo ufite 2,531,600.
Abandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde ni Omah Lay, ufite abamwumva 2,506,039, Kweku Smoke ufite 2,492,964, na Mbosso ufite 2,121,850.
Iyi mibare igaragaza uko umuziki wo muri Afurika ukomeje guhangana ku masoko y’ikoranabuhanga, aho abahanzi bo muri Nigeria, Tanzania, Zambia, Ghana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragara mu bahanzi 10 bafite ababakurukira benshi mu cyumweru kuri uru rutonde.















