
Kigali, ku wa 28 Ukwakira 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by'uturemangingo ndangasano ADN (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, mu rubanza Idrissa yareze asaba ko uburenganzira bwe ku mwana bwubahirizwa.
Ku Rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ubwo habaga isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu Kumugoroba, Aho Idrissa yari yasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA Kandi bigakorewa Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika , USA Canada kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana, ndetse agahabwa amafoto y'umwana yabyaranye na Vestine ahagije kandi akemererwa kumubona nkuko abifitiye uburenganzira
Uyu Munsi Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ko ibizamini bya DNA bikorwa, ndetse ko amafoto ahagije y’umwana Wa ISHIMWE Vestine na Idrissa ahabwa Idrissa. Urukiko rwemejeko kandi ko ibizamini by’umwana, wa Vestine Bivugwako yiswe Ishimwe Nollah, uri muri Canada, bizakorerwa Canada ubundi bikoherezwa i Kigali kugira ngo bihuzwe n’ibya Idrissa,Ni nyuma Yuko uyu mwana wa Vestine na Idrissa yavukiye Canada, mu rubanza ruheruka bikagaragara ko umwana Yanditswe kuri ISHIMWE Vestine Wenyine Gusa mu irangamimerere .
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro, rushingiye ku ngingo z’amategeko no ku bwumvikane bw’impande zombi. Rwanategetse ko amafoto y’umwana ahabwa Idrissa yiyongera, ndetse ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hasobanuke neza isano bafitanye.
Ubu igikurikiye ni ugutegereza ibizamini bya DNA ubundi ,byamara Gusohoka ,Hakabona kuba urubanza rwa Kabiri Vestine Aregamo Idrissa ,Maze Urukiko rukanzura niba Ibyo aregwa bimuhama cyangwa niba nta shingiro bifite.
Byatangiye kwizazwa niba uyu mwana yaba Atari uwa Idrissa ,Kuko nawe gusaba DNA test Ari icyimenyetso cyo gushidikanya kukuba yaba ariwe se w'umwana cyangwa atariwe ,Abandi nabo bagatangazwa n'icyatumye ISHIMWE Vestine yiyandikishaho umwana Wenyine mu irangamimerere Kandi hari,uwo bamubyaranye.















