Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
ADAM Yannick2026 Ukwakira 255 min gusoma
Sanga:
Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.
Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.
APR FC yarihagariye u Rwanda mu mikino nyafurika aho yakinanaga na ZAMALEK FC mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri mu gihe Rayon Sports FC yarihagariye u Rwanda yari muri Mozambique aho yari yasuye Black Bulls FC.
Mu mukino ubanza APR FC yari yatsinzwe na ZAMALEK FC igitego 1-0. Mu gihe Rayon Sports FC yari yatsinzwe ibitego 2-0.
Umukinnyi wa APR FC ahangana nuwa Zaleke
APR FC yasabwaga gutsinda Ibitego 2-0 cyangwa igatsinda igitego 1-0 bakaba batera penalite, kugira ngo ikomeze mu gihe Rayon Sports FC yasabwaga gutsinda Ibitego 3-0 cyangwa 2-0 bagatera penalite.
Zamalek FC yabonye igitego 1 ku munota wa mbere w'igice cya mbere. Nyuma y'icyo gitego,byahise bikomera k'uruhande rwa APR FC kuko byayisabaga gutsinda ibitego bitatu kugira ngo ikomeze byayisabaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ikomeze,ariko bigasaba ko ZAMALEK FC itabona ikindi giteg9
Igice cya mbere cyarangiye ZAMALEK FC iyoboye n'igitego 1-0.
Ku rundi ruhande Rayon Sports FC muri Mozambique yatangiye neza kuko ku munota wa 19 yarimaze gufungura amazamu, abakunzi bayo batangira kwishima ko gikundiro yabo, yabona intsinzi. Bumvaga ko bishoboka kugombora ibitego 2 bari batsinzwe. Gusa Black Bulls yakomeje kwihagararaho ari nako Rayon Sports FC yashakaga uko yabona igitego cya Kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports FC iyoboye n'igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri
Black Bulls FC yagarukanye imbaraga maze nyuma y'iminota ine gusa nukuvuga ku munota wa 49 yagomboye igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere. Amahirwe ya Rayon Sports FC yahise yongera kugenda.
Rayon Sports FC yakomeje gushaka uko yabona ikindi gitego,maze ku munota wa 85 ibona igitego cya Kabiri,ocyo gihe byayisabaga kubona ikindi gitego kugira ngo ikomeze. Gusa ibyishimo by'abakunzi bayo ntibyatinze kuko nyuma y'iminota ibiri gusa, ku munota wa 87 Black Bulls FC yahise yishyura icyo gitego, amahirwe yongeye guhitabarangira kuko yasabwaga gutsinda Ibitego 5 kuri 2.
Iminota mirongo icyenda yarangiye nta kindi gitego gishoboye kuboneka. Ndetse n'iminota bongeyeho ntacyo yatanze. Umukino urangira amakipe anganyije 2-2. Rayon Sports FC ihita isezererwa itageze mu matsinda kugiteranyo cy'ibitego 4-2 mu mikino ibiri.
Ku rundi ruhande APR FC nayo yihagazeho imbere ya ZAMALEK FC nayo nyuma y'uko igice cya mbere kirangiye ari 1-0 mu gice cya Kabiri APR FC yihagazeho ishaka uko yagombora igitego yarib yatsinzwe ariko irinda izamu ryayo yanga ko yatsindwa igitego cya Kabiri. Iminota mirongo icyenda yarangiye nta kindi gitego kibonetse. Umukino urangira ZAMALEK FC itsinze igitego 1-0 . Maze APR FC isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 2-0 mu mikino ibiri kuko n'umukino ubanza yari yatsinzwe igitego 1-0.