Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore
Inkuru ku Rwanda

Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 123 min gusoma
Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gushukisha umwana w’imyaka 16 kumugira umugore akarara amusambanya ijoro ryose.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga. Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026.

Uyu mwana w’umukobwa yabwiye IGIHE ko uyu musore basanzwe baturanye, ndetse bari bamaze umwaka bakundana.

Yatangaje ko uyu musore yari yaragerageje kenshi kumusaba ko baryamana akamubera ibamba, kera kabaye aramushuka amubwira ko agiye ku mugira umugore, undi aremera bararyamana.

Ati "Tumaze umwaka dukundana, ari na ho yahereye aranshuka ambwira ko agiye kungira umugore tujyana iwabo turararana, mu gitondo aransohora ambwira ko nsubira iwacu."

’’Ni bwo nabibwiye ubuyobozi, banjyana ku Kigo Nderabuzima, bankomezanya ku Bitaro bya Murunda, bampa imiti kandi ndakomeza nyinywe uko muganga yabinsabye, kuko ubu ndi mu rugo.’’

Uyu mwana yabwiye IGIHE kandi ko amaze imyaka ibiri acikirije amashuri, aho yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ariko ubushobozi buke bw’umuryango we ntibutume akomeza kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe arimo agerageza gutoroka.

Ati "Twahawe amakuru dufatanya n’inzego zitandukanye afatirwa i Kinihira arimo agerageza gutoroka, ashyikirizwa ubutabera, ubu iperereza rirakomeje.’

Gitifu Niyodusenga yaboneyeho gusaba abaturage kwigisha abana babo ko batagakwiriye kugwa mu bishuko babitewe n’ubukene, kuko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zifasha abaturage.

Uyu musore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato
Inkuru ku Rwanda

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi
Inkuru ku Rwanda

Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi

Umusaza w’imyaka yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa
Inkuru ku Rwanda

Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rubavu yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga zayo arapfa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima
Imikino

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge kubera ko byibasira urubyiruko kandi ari rwo igihugu gitezeho amaboko yo kucyubaka.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 31 zashize
Weekend yageze  ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !
Inkuru zamamaza

Weekend yageze ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !

Urashaka gutembera n'umuryango wawe ? Urashaka gusohokana n'abawe ? Tekereza kuri El Classico Beach kuko ariho hafite ibyo wifuza byose. Hari amafunguro meza ayobowe n'Ifi, hari inkoko , ndetse hakaba n'ibyo kunywa bigezweho. Bagufitiye amacumbi meza kandi abari mu kwezi kwa buki bo bahabwa na Poromosiyo yo gutembera mu Kiyaga cya Kivu mu bwato ku buntu iyo barahamara kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu
Hanze

AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu

Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize