
Washington, Amerika | 28 Ukwakira 2026 — Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano byibasira Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS), ibishinja kugira uruhare mu bikorwa bifasha umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari ya Amerika Tariki , Zigama CSS yashinjwe korohereza ubwishyu bw’ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro n’amasasu bigenewe Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse no kwishyura ingendo n’amacumbi y’abasirikare bitabira amahugurwa. Amerika ivuga kandi ko icyo kigo cyagize uruhare mu bikorwa by’imari bifitanye isano na M23 n’ihuriro rya Congo River Alliance.
Mu bindi birego, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ishami rya Zigama ryafashije mu gutwara zahabu ivuye mu duce two muri Kivu y’Amajyepfo tugenzurwa na M23, ikajyanwa i Kigali. Amerika kandi ivuga ko Ingabo z’u Rwanda na M23 bagenzura ahacukurwa zahabu muri ako karere, ndetse ko Zigama yagiye yorohereza ibikorwa by’imari bifitanye isano n’iyo mitwe. Ibi ni ibirego byatangajwe na Washington mu gusobanura impamvu yafashe ibyo bihano.
Mu ngamba zatangajwe, umutungo w’ibigo n’abantu bashyizwe ku rutonde rw’ibihano uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika urahagarikwa, kandi ibikorwa by’imari birimo abo bafatiwe ibihano birabuzwa, kugeza habonetse uburenganzira bwihariye cyangwa ubusonerwe buteganywa n’amategeko. Ibigo bifitanye isano n’abafatiwe ibihano na byo bishobora kubigerwaho mu gihe byujuje ibisabwa n’amategeko ya Amerika, harimo kuba bifitwe na bo ku kigero cya 50% cyangwa kirenga.
Ibi bihano bije mu gihe Amerika ikomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC no ku ruhare ishinja u Rwanda mu bikorwa bya M23. Icyakora, ibirego byatanzwe na Amerika ntibikwiye gufatwa nk’imyanzuro y’urukiko.
28 October 2026 USA official Sanction Announcement
home.treasury.gov
↗














