Ibanga ryihishe Inyuma ya Green Card 2027 inzozi za benshi .
Health

Ibanga ryihishe Inyuma ya Green Card 2027 inzozi za benshi .

Sammyart User2026 Ukwakira 303 min gusoma
Ibanga ryihishe Inyuma ya Green Card 2027 inzozi za benshi .
Sanga:
writer.umunsi.com

Green Card, icyangombwa giha umuntu uburenganzira bwo gutura no gukorera burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje kuba inzozi z’abantu benshi ku isi, barimo n’Abanyarwanda bifuza kubona amahirwe mashya mu burezi, akazi no kwiteza imbere.

Green card Uburyo bumwe bwo kuyisaba ni porogaramu ya Diversity Visa Lottery (DV Lottery),iyi porogaramu itoranya abantu bo mu bihugu byemerewe kwitabira, ariko gutoranywa ntibihita bivuga ko umuntu azahabwa visa.

Mu mwaka wa 2026, gahunda ya DV-2027 yatinze gutangazwa, bituma abantu benshi bategereza igihe cyo kwiyandikisha. Ku wa 14 Ukwakira 2026, urukiko rwo muri Leta ya California rwategetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika gutangaza igihe cyo kwiyandikisha bitarenze ku wa 29 Ukwakira, no gufungura ubusabe bitarenze ku wa 1 Ugushyingo 2026, bugakomeza mu gihe cy’iminsi 30. Icyakora, aya ni amatariki yagenwe n’urukiko; abantu bagomba kugenzura niba nta zindi mpinduka zabaye mbere yo gutanga ubusabe.

Greencard

Greencard 

Porogaramu ya DV isanzwe igenera abantu baturuka mu bihugu byemerewe amahirwe yo gusaba imwe muri visa zigera ku 55,000 ziteganywa n’iyi gahunda buri mwaka. Abifuza kwitabira bagomba kuzuza ibisabwa birimo kuba bakomoka mu gihugu cyemerewe, no kuba bujuje ibisabwa bijyanye n’amashuri cyangwa uburambe mu kazi. Gutoranywa ntibihagije: usaba agomba gukomeza inzira y’ubusabe, gutanga ibyangombwa bisabwa no gutsinda igenzura ry’abinjira muri Amerika.

Nubwo hari icyizere cyo gufungura ubusabe bwa DV-2027, hari indi ngingo ikomeye abifuza kujya muri Amerika bakwiye kumenya. Ku wa 31 Kanama 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko yahagaritse gutanga visa z’abatoranyijwe muri gahunda ya Diversity Visa, mu gihe isuzuma uburyo bwo kugenzura abasaba. Ibi bivuze ko gutangazwa cyangwa gufungurwa kw’iyandikisha bidakwiye gufatwa nk’icyemezo cy’uko visa zizahita zitangwa.

Abanyarwanda n’abandi bifuza kwitabira iyi gahunda barasabwa gukurikirana amakuru atangwa na Leta ya Amerika, birinda abababwira ko bashobora kubatoranyiriza Green Card cyangwa kubizeza visa. Amakuru yemewe n’igihe cyo kwiyandikisha biboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika,naho ubusabe butangwa gusa igihe urubuga rwemewe rufunguye.

Green Card ishobora kuba intangiriro y’urugendo rushya ku bazuzuza ibisabwa, ariko bisaba amakuru yizewe,

Ese wowe Wigeze ugerageza Green card? Byagenze Bite?

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Menya Neza Inoti Zishaje N'Inshya Zemewe Guhera Tariki 1 Ugushyingo 2026 .
Inkuru y'umunsi

Menya Neza Inoti Zishaje N'Inshya Zemewe Guhera Tariki 1 Ugushyingo 2026 .

Nyuma y'uko BNR itangarije Abanyarwanda bafite inoti zimwe na zimwe za kera z’amafaranga y’u Rwanda ko basabwe kwihutira kuzivunjisha, kuko zizahagarikwa gukoreshwa mu bucuruzi nyuma y’igihe cy’amezi 12 cyagenwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR),Ubu Zatangiye Gukoreshwa My Isoko.

Sammyart Useramasaha 10 yashize
Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi
Imyidagaduro

Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yongeye kuvuga ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano we na Abdul, ashimangira ko ibyabaye mu gihe cyahise bitagomba kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bw'ubu.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
Olivier Giroud Akomeje Kwandika Amateka ku Myaka ye 40
Imikino

Olivier Giroud Akomeje Kwandika Amateka ku Myaka ye 40

Umunya-Paris Olivier Giroud ukinira Lille OSC akomeje kugaragaza ko imyaka itabuza umukinnyi gukora amateka mu mupira w'amaguru. Ku myaka 40, uyu rutahizamu yongeye kwandika amateka mashya nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda Derby du Nord ihuza Lille na RC Lens.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
Manchester United igeze Aharindimuka !
Imikino

Manchester United igeze Aharindimuka !

Ikipe ya Manchester United Muri English Premier League Sezo ya 2026-2027 ikomeje kunyura mu bihe bikomeye muri shampiyona y'u Bwongereza, aho umusaruro muke w'imikino iheruka watumye ijya mu myanya yo hasi ku rutonde rwa Premier League nyuma y'imikino yose 9 Iheruka Nta Gutsinda.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Yafoteye ifoto Yamuhinduriye Ubuzima, Nyuma Inatuma Yiyambura Ubuzima.
Hanze

Yafoteye ifoto Yamuhinduriye Ubuzima, Nyuma Inatuma Yiyambura Ubuzima.

Ifoto y’umwana wari ugiye kwicwa n’inzara, inkongoro imuri iruhande, yahinduye ubuzima bw’umunyamakuru Kevin Carter, imuhesha igihembo mpuzamahanga ariko inamushyira mu mpaka zikomeye ku nshingano z’abanyamakuru zanatumye yiyahura.

Sammyart Useramasaha 23 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club itsinze "Derby y'Umugi wa Kigali"
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club itsinze "Derby y'Umugi wa Kigali"

Kiyovu Sports FC Ibifashijwemo na Lola Kanda na Hakim Hamiss wagiyemo asimbuye, itsinze Derby y'Umugi wa Kigali aho itsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi. Biba inshuro ya Gatanu yikurikiranya iyitsinda.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize