
Kiyovu Sports FC Ibifashijwemo na Lola Kanda na Hakim Hamiss wagiyemo asimbuye, itsinze Derby y'Umugi wa Kigali aho itsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi. Biba inshuro ya Gatanu yikurikiranya iyitsinda.
Kiyovu Sports FC Ibifashijwemo na Lola Kanda na Hakim Hamiss wagiyemo asimbuye, itsinze Derby y'Umugi wa Kigali aho itsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi. Biba inshuro ya Gatanu iyitsinda yikurikiranya.
Ni Umukino watangiye ubona Kiyovu Sports Club itabonana neza. Gusa uko umukino wagendaga niko Kiyovu Sports Club yagendaga yinjira mu mukino, ikina neza kurusha Kigali FC.
Ku munota wa 35 Kiyovu Sports Club yafunguye amazamu ku mupira waruvuye muri Koruneri yaritewe na Nsanzimfura Keddy
maze umupira usanga Lola Kanda ahagaze neza , maze atera umupira ujya mu izamu,gusa Mugisha Didier bigaragara mu mashusho ko yawukozeho,gusa umusifuzi yavuze ko atawukozeho, ndetse na Mugisha Didier yiyemereye umusifuzi ko atawukozeho.
Nyuma y'icyo gitego Kiyovu Sports Club yakomeje kurusha Kigali FC, ari nako ikomeza gushaka uko yabona igitego cya Kabiri ndetse na Kigali FC,ishaka uko yabona igitego, ariko abbinyuma ba Kiyovu Sports Club bakomeza guhagarara neza.
Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports Club iyoboye n'igitego 1-0.
Mu Gice cya Kabiri
Amakipe yombi yagarukanye imbaraga k'urusha mu gice cya mbere. Aho buri kipe yagarutse ishaka uko yabona igitego,ndetse iyatsinze irinda ko itatsindwa.
Ku munota wa 64 Kiyovu Sports Club yakoze impinduka ya mbere Keddy na Lola Kanda basimburwa na Hakim Hamiss na Kagayo Shaban. Ntibyatinze kuko nyuma y'iminota ine yinjiye yahise atsinda igitego
Ku munota wa 68 , Kiyovu Sports Club yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Hakim Hamiss ku mupira waruvuye kwa Kirongozi, aho yahererekanyije na Kagayo Shaban nawe wari winjiyemo asimbuye,maze atanga umupira mwiza murubuga rw'amahina rwa Kigali FC, umupira usanga Hakim ahagaze neza,maze areba uko umuzamu wa Kigali FC ahagaze mu izamu, ahita atsinda igitego cya Kabiri.
Nyuma y'iki gitego abakunzi ba Kiyovu Sports Club batari benshi kuri Kigali Pelé Stadium batangiye kururimba bishimira ko babonye intsinzi.
Ku munota wa 77 , Kiyovu Sports Club yongeye gukora impinduka,Bayo asimburwa na Bukuru Christophe.
Ku munota wa 80, Kigali FC nayo yakoze impinduka ya mbere .
Ku munota wa 85, Kiyovu Sports Club yongeye gukora impinduka, Kirongozi asimburwa na Obed.
Iminota mirongo icyenda yarangiye Kiyovu Sports Club iyoboye n'ibitego 2-0.
Ku munota wa Mirongo icyenda(90), Hoziyana Kennedy yabonye ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Kiyovu Sports Club
Umusifuzi wa kane yongeyeho Iminota ine yinyongera. Iyi minota ntacyo yatanze. Umukino watangiye Kiyovu Sports Club yegukannye Derby y'Umugi wa Kigali ikomeza kwereka Kigali FC ko ariyo Kipe y'Umugi.
Kiyovu Sports Club ikaba ibonye intsinzi ya Kabiri muri BK Pro League 2026-2027. Mu mikino itanu imaze gukina,ikaba imaze gutsinda ibiri inganya umwe itsindwa ibiri,ikaba ifite amanota arindwi (7) mu mikino itanu. Kugeza ubu ikaba ifite amanota 7/15. Aho yahise ifata umwanya wa gatandatu w'agateganyo.
Kiyovu Sports Club iragaruka mu kibuga ku wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026 aho ijya mu Karere ka Rubavu gukina na Étincelles FC.















