Ni Indwara Mbi Cyane  Ifata Ibice by'Ubwonko
Ubuzima

Ni Indwara Mbi Cyane Ifata Ibice by'Ubwonko

Sammyart User2026 Ugushyingo 26 min gusoma
Ni Indwara Mbi Cyane  Ifata Ibice by'Ubwonko
Sanga:
writer.umunsi.com

Down Syndrome, izwi kandi ku izina rya Trisomy 21, ni imiterere yihariye y’uturemangingo fatizo tw’umubiri w’umuntu, ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko, imigirire,Imikorere, imiterere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. Nubwo abana bavukana iyi miterere bashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye mu buzima, ubushakashatsi n’iterambere ry’ubuvuzi bigaragaza ko bashobora kwiga, gukura, kugira inshuti, gukora imirimo itandukanye no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango migari.

Ubusanzwe, umuntu agira chromosomes 46 ziri mu matsinda 23. Ariko umuntu ufite Down Syndrome aba afite inyongera y’uturemangingo fatizo tujyanye na Chromosome ya 21, akenshi bigatuma agira 47 aho kugura 46 ni yo mpamvu Down Syndrome inazwi nka Trisomy 21.

Nk’uko ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima nka National Institutes of Health (NIH) na Centers for Disease Control and Prevention (CDC) bibisobanura, iyi miterere ikunze kubaho mu gihe uturemangingo tw’umubyeyi cyangwa se uwabyaye dutegurwa kugira uruhare mu iremwa ry’umwana, hakabaho ikosa ritunguranye mu igabanywamo ry’uturemangingo Gusa  Down Syndrome ntiterwa n'uko ababyeyi bakoze ikosa mu kurera umwana, ibyo bariye, imyitwarire yabo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina  cyangwa ikindi gikorwa runaka bakoze mu gihe cyo gutwita.

Iyi ndwara Nubwo ishobora kugaragara mu miryango itandukanye,  ubushakashatsi bugaragaza ko amahirwe yo kubyara umwana ufite iyi miterere yiyongera uko imyaka y’umubyeyi utwite yiyongera. Icyakora, ishobora no kuboneka ku mwana wavutse ku mubyeyi ukiri muto,

Down Syndrome ishobora kugaragazwa n'ibimenyetso bitandukanye, ariko ntibiba bimwe kuri buri muntu.Usanga Akenshi :

1.Amaso ashobora kuba afite imiterere yihariye, akenshi areba hejuru gato.

2.Imikaya y'umubiri ishobora kuba idafite imbaraga zihagije (Low Muscle Tone).

3.Kugira ibiganza bigufi n'intoki  ngufi.

4.Kugira ijosi rigufi.

5.Gutinda kwicara, kugenda cyangwa kuvuga ugereranyije n'abandi bana(Kudidimanga)

6.Kugira imbogamizi mu myigire no gufata mu mutwe ibintu bimwe na bimwe.

Icyakora, ibi bimenyetso ntibivuze ko buri mwana ufite Down Syndrome agomba kubigaragaza Byose ,Abana bafite iyi miterere bagira ubushobozi n'impano zitandukanye, kandi buri wese agomba gufatwa nk'umuntu wihariye.

Nubwo Down Syndrome atari indwara yandura, ishobora gutuma umuntu agira ibibazo bimwe na bimwe by’ubuzima ndetse n’imbogamizi mu buzima bwa buri munsi.

Abana bamwe bashobora gutinda kuvuga, gusoma, kwandika cyangwa kumva amasomo ugereranyije n’abandi bana. Ibi bishobora gutuma bakenera uburezi bwihariye(Special Need) Abarimu bakabafasha mu buryo bwihariye bwo kubigisha,Abana bafite Down Syndrome Kandi bashobora kugira ibyago byinshi byo kuvukana indwara z'umutima, kugira ibibazo by'ubushobozi bwo kumva no kubona, ibibazo by'imisemburo ndetse n'izindi ndwara zishobora gukenera gukurikiranwa n'abaganga.Hari naho abana bafite Down Syndrome bashobora gukobwa, gutukwa, guhezwa cyangwa kutemererwa kwiga no gukina n’abandi bana kubera imiterere yabo.

Ni yo mpamvu ari ngombwa ko bakorerwa isuzuma ry'ubuzima kenshi kugira ngo ibibazo bishoboka bigaragare hakiri kare.

Ku rwego mpuzamahanga, hari ibigo n'imiryango bitandukanye bifite inshingano zo gukora ubushakashatsi, gutanga amakuru, guteza imbere ubuvuzi, uburezi n'uburenganzira bw'abantu bafite Down Syndrome: Harimo ; World Health Organization (WHO),United Nations (UN),Down Syndrome International (DSi),National Down Syndrome Society (NDSS),Global Down Syndrome Foundation nabandi.

Tariki ya 21 Werurwe Kandi  ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abantu bafite Down Syndrome,Uyu munsi washyizweho n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu Kuboza 2011, utangira kwizihizwa mu mwaka wa 2012.

Kwakira umwana ufite Down Syndrome bitangirira mu muryango, ariko inshingano ntizigarukira ku babyeyi gusa. Amashuri, inzego z'ubuyobozi, ibigo nderabuzima n'abaturage bose bafite uruhare.

Mu muryango: Ababyeyi bakwiye kwakira umwana wabo nta kumwiyumvamo ipfunwe, bakamuha urukundo, kumwitaho, kumujyana kwa muganga no kumufasha guteza imbere ubushobozi bwe.

Mu mashuri: Abarezi bakwiye gushyiraho uburyo bw'uburezi budaheza, aho abana bafite Down Syndrome bashobora kwiga no gukorana n'abandi bana, bahabwa ubufasha bukenewe hakurikijwe ubushobozi bwabo.

Mu baturage: Abantu bakwiye kwirinda kubaseka, kubaha amazina abasebya, nka :Ibigoryi,Ibiduma,Ibirofa,Ikidiridiri,Kajuga,karema, nandi ,Kwirinda kubakoresha nabi cyangwa kubafata nk'abantu badafite ubushobozi.

Mu nzego z'ubuyobozi: Hakenewe gahunda zifasha imiryango, amahugurwa y'abarezi, ubuvuzi bwihariye n'amahirwe yo kwitabira ibikorwa by'iterambere ry'iguhugu.

Down Syndrome ni imiterere umuntu avukana, ariko ntikwiye kuba impamvu yo kumubuza amahirwe yo kubaho neza, kwiga, gukundwa no kugira uruhare mu iterambere ry'umuryango,Abana bafite iyi miterere ntibakeneye kugirirwa impuhwe gusa, ahubwo bakeneye kubahwa, kwitabwaho, guhabwa uburenganzira bwabo no gufashwa guteza imbere ubushobozi bafite.

Ni ngombwa ko buri mubyeyi, murezi, muganga n'undi wese mu muryango mugari yumva ko umwana ufite Down Syndrome atari ikibazo kuri sosiyete, ahubwo ari umuntu ufite agaciro, uburenganzira, impano n'ubushobozi bukwiye gutezwa imbere.

Kwakira itandukaniro ry'abantu ni intambwe ikomeye mu kubaka sosiyete idaheza, itanga amahirwe angana kandi yubaha ubuzima bwa buri wese.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.
Hanze

Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.

Imisozi itanu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwiho kuba indiri y’inzoka zifite ubumara zo mu bwoko bwa Timber Rattlesnake yagarutsweho n’igitangazamakuru WorldAtlas, kigaragaza ko amashyamba, ibitare n’ahantu inzoka zihungira mu gihe cy’imbeho ari ingenzi mu kuzirinda no gufasha ubwoko bwazo gukomeza kubaho.

Sammyart User2026 Ukwakira 26
Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?
Imyidagaduro

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?

Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.

Sammyart User2026 Ukwakira 21
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Imikino

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
INKURU NYAMUKURU

Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D

Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo
Inkuru ku Rwanda

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo

Uwimana Evariste, umusaza w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Karuhimbana, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, arasaba gufashwa kugira ngo abone ubushobozi bwo gushinga urugo, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari ingaragu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize