Trump Yemeye Kwihutisha Visa y'Umubyeyi w’umwana wiciwe muri New York
Hanze

Trump Yemeye Kwihutisha Visa y'Umubyeyi w’umwana wiciwe muri New York

Sammyart User2026 Ugushyingo 23 min gusoma
Trump Yemeye Kwihutisha Visa y'Umubyeyi w’umwana wiciwe muri New York
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J Trump, yemeye gufasha Doris Adu Gyamfi, umubyeyi wo muri Ghana, kubona viza imwemerera kujya muri Amerika kugira ngo asezere bwa nyuma umuhungu we w’imyaka 15 wishwe arashwe mu Mujyi wa New York.

Ibi byatangajwe na Meya wa New York, Zohran Mamdani, ku wa 31 Ukwakira 2026, nyuma y’ikiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida Trump, amusaba gufasha uyu mubyeyi utari muri Amerika kubona uburenganzira bwo kwinjira muri icyo gihugu.

Mamdani yavuze ko Trump yemeye ko viza y’uyu mubyeyi itangwa mu buryo bwihuse, kugira ngo abone uko ajya muri Amerika agasezera umuhungu we. Yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kubuzwa gusezera umwana we kubera intera iri hagati y’ibihugu.

Javits Frimpong ni umwana w’imyaka 15 wakomokaga muri Ghana, akaba yari yarimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2025, ajya kubana na se witwa Thomas Frimpong mu gace ka Bronx, i New York.

Ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri rya DreamYard Preparatory School, yarashwe mu nda hafi ya Crotona Park. Abapolisi bamujyanye mu bitaro bya St. Barnabas Hospital, ariko aza kwitaba Imana.

Nyuma y'urupfu rwe, se yavuze ko umuhungu we yari yarigeze kubangamirwa na bagenzi be biganaga, ndetse ko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwaramumenyesheje ko hari abanyeshuri babiri bahagaritswe by’agateganyo kubera kumutoteza. Gusa, inzego za polisi ntizari zatangaza ko zemeje isano iri hagati y’icyo kibazo n’iraswa rye.

Guverinoma ya Ghana na yo yatangaje ko iri gufasha uyu muryango, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yijeje gufasha nyina wa Javits mu rugendo rwo kujya muri Amerika. Yanavuze ko izakorana n’inzego z’Amerika kugira ngo hakorwe iperereza rigamije kumenya abishe uyu mwana no kubashyikiriza ubutabera.

Kugeza ku itariki ya 1 Ugushyingo 2026, polisi yari itaratangaza ko hari abakekwaho ubu bwicanyi bafashwe, iperereza rikaba ryari rigikomeje,Iyi nkuru yakurikiwe n’agahinda mu muryango wa Javits no mu baturage baturutse muri Ghana baba muri Amerika, cyane ko nyina yari ari mu kindi gihugu mu gihe umuhungu we yitabaga Imana.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !
Hanze

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !

Ikinyejana cya 20 cyasize amateka akomeye kandi ababaje mu mateka y’isi, aho ibihugu bitandukanye byibasiwe na Jenoside, intambara n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye amamiliyoni y’abantu bazira inkomoko, ubwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Hanze

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong

Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useramasaha 15 yashize
Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Hanze

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Hanze

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Hanze

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance

Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Uganda Umusirikari Yakuwe Ku Ipeti Rya Lieutenant General Agirwa Private .
Hanze

Uganda Umusirikari Yakuwe Ku Ipeti Rya Lieutenant General Agirwa Private .

Muhoozi Kainerugaba yambuye ipeti rya gisirikare uwahoze ari umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda Peter Elwelu, amugira Private !

Sammyart Useriminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Imikino

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
INKURU NYAMUKURU

Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D

Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo
Inkuru ku Rwanda

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo

Uwimana Evariste, umusaza w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Karuhimbana, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, arasaba gufashwa kugira ngo abone ubushobozi bwo gushinga urugo, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari ingaragu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize