
Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.
Ku wa 29 Ukwakira 2026, Binance yibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga(Cyber Attack ) cyatumye abajura babasha kwimura umutungo w’amafaranga y’ikoranabuhanga wari mu bubiko bw’iyi kompanyi. Iperereza ryakozwe n’ikigo TRM Labs rigaragaza ko hibwe umutungo ufite agaciro ka miliyari 6.3 z’amadolari Aya angana na Amafaranga y'u Rwanda tiriyari 9 n'amiliyari 288 na miliyoni 531( 9,288,531,000,000 Frw).Yibwe mu gihe igitero cyamaze iminota igera kuri 20 Gusa.
Ku wa 31 Ukwakira 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwatangaje ko rufite amakuru ashinja Koreya ya Ruguru kuba inyuma y’ubu bujura.FBI yavuze ko iki gikorwa cyakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bujura bw’ikoranabuhanga rizwi nka TraderTraitor, rifitanye isano na Koreya ya Ruguru.
Iri tsinda rirashinjwa kuba ryarashoboye kwinjira muri sisiteme zikoreshwa mu gucunga no kohereza amafaranga ya Binance, rigatwara umutungo utandukanye rinyujije mu miyoboro myinshi y’ikoranabuhanga.FBI yatangaje ko abakekwaho ubu bujura batangiye guhindura amafaranga bibye, cyane cyane bayashyira mu bwoko bw’amafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka Ethereum (ETH), mu rwego rwo kuyobya inzego zishinzwe gukurikirana ibikorwa by’amafaranga.
Uru rwego kandi ryasabye ibigo bikora ubucuruzi bw’amafaranga y’ikoranabuhanga n’abashinzwe gucunga imiyoboro yayo gukurikirana no guhagarika ibikorwa bifitanye isano n’aya mafaranga yibwe.
Nyuma y’iki gitero, Binance yatangaje ko yatangiye gusubiza mu buryo ibikorwa byo kubikuza amafaranga, nyuma yo guhagarika bimwe mu bikorwa by’imiyoboro y’amafaranga y’ikoranabuhanga mu gihe hakorwaga iperereza.
Amakuru yatangajwe ku wa 1 Ugushyingo 2026 agaragaza ko iyi kampani ko yari imaze gusubiza mu bubiko bwayo agaciro kangana na 95% by’umutungo wari wibwe, ikoresheje umutungo wayo bwite.Igikomeje gutungura abantu ni ikigero cy'aba bajura bo Muri Koreya ya ruguru bashoboye kwinjirora Binance ,Sosiyeti iri muzikomeye ku isi .
Iki gitero kiri mu bitero bikomeye cyane byibasiye urwego rw’ubucuruzi bw’amafaranga y’ikoranabuhanga, kikaba cyongeye kugaragaza ibibazo by’umutekano w’imitungo ibikwa kandi ikoherezwa hifashishijwe ikoranabuhanga.















