
Kiyovu Sports Club na Kigali FC yahoze ari As Kigali FC kuva muri 2010 zimaze guhura inshuro 30..aho aya makipe yanganyije imikino irindwi, Kiyovu Sports Club yatsinze imikino 12 naho Kigali FC itsinda imikino 11. Ese ku munsi w'ejo n'inde uri bwegukane amanota atatu y'umunsi wa karindwi wa BK Pro League ? Umukino uheruka kuzihuza Kiyovu Sports yatsinze Kigali FC ibitego 3-1.
Guhera ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2026, Shampiyona y'u Rwanda Bk Pro League 2026-2027 nibwo ikomeza hakinwa umunsi wa karindwi.
Tariki 30 Ukwakira 2026 umukino ufungura umunsi wa karindwi Kiyovu Sports club iraba yakiriye Kigali FC. Mu gihe indi mikino izaba ku wa gatandatu no ku cyumweru.
Kiyovu Sports Club irakira Kigali FC yahoze yitwa As Kigali FC. Aya makipe akaba amaze guhura inshuro 30 uhereye mu mwaka wa 2010.
Murizo nshuro 30 Kiyovu Sports Club yatsinze imikino 12 mu gihe Kigali FC yatsinze imikino 11. Mu gihe banganyije imikino irindwi (7).
Umukino uheruka kuzihuza wabaye tariki 15 Werurwe 2026 aho Kiyovu Sports Club yatsinze ibitego 3-1.
Umukino uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium ku isaha ya Saa Kumi(16H00).
Ni Umukino Kiyovu Sports Club igiye gukina nyuma yo kubona Umuterankunga mushya ariwe RWANDA COFFEE yasimbuye GORILLA COFFEE ndetse na AZAM
ikaba yaragarutse.
N'amakipe akurikiranye k'urutonde rw'agateganyo aho amakipe yombi anganya amanota 4 mu mikino ine aho yose yatsinzwe imikino ibiri,agatsinda umukino umwe ndetse akanganya umukino umwe. Umwe niya 13 indi niya 14.
Ku wa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira 2026
Gasogi United FC vs AL Hilal FC
Étincelles FC vs APR FC
Amagaju FC vs Musanze FC
Etoile de l'Est FC vs Gorilla FC
Al Merrikh FC vs Mukura VS
Ku Cyumweru Tariki 1 Ugushyingo 2026
Marine FC vs Rayon Sports FC
Gicumbi FC vs Sunrise FC
Police FC vs Bugesera FC















