Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 283 min gusoma
Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

Impanuka y’ikirombe yishe Ndungutsimana Vincent yabareye mu Mudugudu wa Burerabana, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Ndayisenga Placide yabwiye UMUSEKE ko byabaye ku manywa y’ihangu yo kuri iki Cyumweru, abari kumwe na Ndungutsimana Vincent batabaza abaturage begereye icyo kirombe Leta yafunze, bafatanya gukuramo umurambo w’uyu musore.

Ati: “Yari kumwe na bagenzi be benshi, kandi ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro kirafunze.”

Gitifu Ndayisenga avuga ko Kampani yahakoreraga yahagaritswe hakaba hashize igihe kinini, ariko abo bita abahebyi ni bo bakomeje kuhacukura mu buryo butemewe.

Gusa bamwe mu baturage bahaturiye, bavuga ko hari bamwe mu bayobozi ba za Kampani zafunzwe bazi, bakoresha amakosa abo bahebyi babashukisha amafaranga makeya bakura muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bayabashyira bakayagura byitwa ko bayavanye mu birombe bifite impushya.

Bakavuga ko bazi abo babashuka kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bakifuza ko bafatirwa ibyemezo bikaze kugira ngo bacike kuri iyo ngeso.

Isoko: Umuseke

Isoko: Umuseke

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18
Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert
Imikino

Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert

Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye arimo Amavubi, yahamije ko nta kabuza iyi kipe izatsinda iya Cap Vert mu mukino izi zizahuriramo mu gushaka itike yo kwinjira mu marushanwa ya CAN 2027.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame
Imikino

FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame

U Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Liberia mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame muri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika Pamoja 2027.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine
Imyidagaduro

‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine

‎Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yongeye gusubiza abantu bamwatatse nyuma yo kuvuga ku bya gatanya ya Vestine n'umugabo we , avuga ko kumwataka bitakuraho ikimwaro bafite.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize