
Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.
Kuwa 18 Nzeri 2026, nibwo Umuhanzi Harmonize wo mu Gihugu cya Tanzania yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise Kudos. Indirimbo yagaragayemo umukobwa w'ikizungerezi witwa Cristina Celi utaravuzweho rumwe kubera imyambarire ye muri iyi ndirimbo.
Nyuma yo kutavugwaho rumwe ku mashusho y'iyi ndirimbo ya Harmonize, urwego rushinzwe Ubuhanzi muri Tanzania, BASATA rwatangaje ko uyu muhanzi yarenze ku mabwiriza agenga imyitwarire igomba kuranga ibikorwa by'ubuhanzi muri Tanzania, bityo ko agomba guhanwa.
Hifashishijwe ingingo ya 20 y'amabwiriza agenga amabwiriza agenga ibikorwa bya BASATA, nk'uko yashyizweho binyuze mu Itangazo rya Leta ya Tanzania Numero ya 137 ryo kuwa 22 Gicurasi 2026, Harmonize yahanishijwe ibihano bikurikira:
Guhagarika no guhita akura amashusho y'indirimbo ye yitwa Kudos ku mbuga yari yashyizweho ndetse no gutanga amande ya Miliyoni 5 z'amashilingi ya Tanzania. Harmonize yasabwe gutanga ayo mande mu gihe cy'iminsi 14 kuva uwo mwanzuro ufashwe ndetse no guhagarika ibikorwa bye byose by'umuziki kugeza akoze Ibyo yasabwe.
Mu bandi bahanwe harimo n'uwitwa Sanga wafashije Harmonize mu gufata ayo mashusho nawe waguye mu cyaha nk'icya Harmonize wategetswe gutanga amande ya Miliyoni 5 z'amashilingi ya Tanzania.
N'ubwo Harmonize n'uwamufashije gufata amashusho y'indirimbo ye "Kudos" bahanwe, BASATA ifite mu nshingano kugenzura no guteza imbere ibijyanye n'ubuhanzi Muri Tanzania yatangaje ko yamaze gukomorera Uyu muhanzi mu by'ubuhanzi.
Nk'uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na BASATA, harmonize nyuma yo kugaragaza imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibihano yari yahawe, yahawe uburenganzira bwo gusubukura iby'umuziki we cyakora akaba azakomeza gukurikiranwa ngo hagenzurwe niba nta yandi makosa azakora.
BASATA yanavuze ko Harmonize ashobora guhanwa bikomeye igihe yarenga ku mabwiriza yahawe, inaboneraho gusaba abandi kwitwararika mu bikorwa byabo mu muziki.
Inkumi yagaragaye mu mashusho ya "Kudos" yitwa Cristina Celi kandi biravugwa ko yamaze kugezwa mu nkiko na Harmonize, aho bivugwa ko yatwaye ikarita ya Bank ya Harmonize igakuraho asaga Ibihumbi bine by'idorali nta burenganzira yahawe.
Ibi bisobanuye ko igihe byaba aribyo Koko Harmonize yaba yarasohoye agera ku bihumbo icyenda by'idorali bitagaruka kubera kwifashisha uyu mukobwa mu ndirimbo ye.













