
Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.
Rutahizamu akaba na Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Argentine n'Ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi yasanze bagenzi be mu myitozo itegura Umukino uzahuza Argentine na Benin, mu mukino Uyu Mugabo w'Imyaka 39 azasezereramo Ruhago mu Ikipe y'Igihugu.
Uyu mukinnyi w'umunyabigwi muri Ruhago ku Isi, Lionel Messi biteganyijwe ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu cye cya Argentine ku mugaragaro kuri uyu mukino uzahuza Argentine na Benin kuwa 06 Kanama 2026, aho azakomereza Ruhago mu Ikipe ya Inter Miami agifitiye amasezerano.
Nyuma y'uko atangaje ko asezeye Ruhago mu Ikipe y'Igihugu, Lionel Messi Akomeje gufatwa nk'Umwami mu bice bitandukanye anyuramo cyane mu bihugu yaciyemo akina Harimo Esipanye,Amerika ndetse n'iwabo Muri Argentine.
Lionel Messi kandi yongeye kwakirwa mu cyubahiro ubwo yageraga mu mwiherero, aho Ikipe ye ya Argentine iri gukorera imyitizo yitegura Igihugu cya Benin, aho abakinnyi n'Umutoza wa Argentine bamwakiriye mu buryo bwiza Kandi bushimishije bamugaragariza ko ari uw'Ingenzi muri iyi kipe.
Abasesengura Ruhago, bavuga ko uyu munya Argentine utazirwa akazina ka Messiah kubera ibigwi bye mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine atazibagirana mu mateka ya Ruhago ku Isi, cyane mu gihugu cye kubwo kuba asezeye mu buryo bwiza bashingiye ku mpamvu zikurikira:
Lionel Messi, asezeye mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine amaze kuyiha ibyishimo bisendereye mu gihe cyihuse, nko kuyiha Igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse no kuyigeza ku mukino wa Nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026.
Ikindi gikomeye kiri guherekeza Lionel Messi mu cyubahiro mu rugendo rwe rwo gusezera mu Ikipe y'Igihugu nk'Umukinyi, ni Impamyabumenyi aherutse guhabwa ya Dogitora aho ubu mu mazina ye hongewe mo Dogiteri.














