
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.
Nk'uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Genz Comedy, Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo w'u Rwanda ni umutumirwa mukuru mu gitaramo cy'urwenya cya Genz Comedy cyo kuwa 08 Ukwakira 2026.
Nelly Mukazayire azaba aganiriza urubyiruko n’abandi bazacyitabira binyuze mu gace ka MeetMeTonight kagenewe umushyitsi cyangwa umutumirwa mukuru, Aho uwatumiwe aganira akanabazwa byinshi n'abari Aho ku buzima bwe ndetse no mu bindi binyuranye.
Kuri Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Uyu uzaba ari umwanya wo kugaruka ku byaranze urugendo rwe haba muri politiki n’ubuzima bwe bwite aho aba abwira by’umwihariko urubyiruko, ibyarufasha kugera ku nzozi zarwo kuva ku bacyishakisha n'abari mu nzira z'iterambere.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali nkuko bisanzwe , ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2026, cyanatumiwemo Abanyarwenya bazwi mu myidagaduro y'u Rwanda nka Dogiteri Nsabii umaze kwamamara mu gukina Filime,Urwenya ndetse no kuririmba nk'urugendo rushya amaze iminsi atangiye.
Hazaba hari kandi uwitwa Lucky Baby, Umushumba, Dody,Pirate, MC Kandii na Musa, ndetse na Kadudu, Clement na Rumi Bose bamaze kwiharira igikundiro cy'abakunzi b'Urwenya mu Rwanda.
Genz Comedy show ni Igitaramo kiyoborwa na Fallh Merci wagize uruhare mu kuzamura abanyarwenya benshi no kuzamura urwego rw'umwuga rw'Urwenya Muri Rusange.














