
Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.
Nk'uko tubikesha Rwanda Premier League mu itangazo yashyize hanze ivuga ko murayo masezerano y'ubufatanye buzamara umwaka umwe w'imikino 2026-2027 Inyange Industries izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umukino ariwe "BK Pro League Man Of the Match" ndetse itange nubwunganizi ku makipe mu kuyaha amazi na Jus kuri buri mukino.
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Uruganda rw'Inyange Industries ruzajya inyunganizi ku makipe ya BK Pro League y'amazi na jus kuri buri mukino. Iyo nyunganizi igiteranyo cyayo cyose ku mwaka kingana n'amakarito 9180 y’amazi n’amakarito 1536 y’imitobe [jus] ni hafi amakarito 500 y'amazi n'amakarito 80 ya Jus kuri buri Kipe iri muri Rwanda Premier League bivuze ko ari imikino 29 kuko Shampiyona igeze ku munsi wa 4 uzatangira tariki 9 Ukwakira 2026 ariwo bazaheraho batangira guhemba umukinnyi witwaye neza mu mukino ndetse niyo nyunganizi.
Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James yavuze ko uru Bishimiye gukorana n’umupira w’amaguru ndetse rugiye gushyira itafari ku izamuka ryawo, runibutsa aba-sportifs ko ari ingenzi cyane kunywa amazi haba mu kibuga no hanze yacyo. Yakomeje agira ati : “Umupira w’amaguru uhuza ,abanyarwanda biduteye ishema no kuba abafatanyabikorwa bawo;gufasha ubuzima bw’aba-sportif birenze kure ibikorwa byacu ubwabyo.
Muri ubu bufatanye, turifuza gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda kuzamuka tunabibutsa ko haba mu kibuga no hanze ya cyo ko kunywa amazi ari ingenzi cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yashimangiye ko ubu bufatanye bugiye gufasha amakipe kubona inyunganizi kuri bimwe mu byo yatangagaho amafaranga ndetse no kunganira Rwanda Premier League mu guhemba umukinnyi wahize abandi ku mukino.
Yagize ati: “Twishimiye kugirana ubu bufatanye na Inyange Industries. Turabashimira kuba barahisemo gukorana na Rwanda Premier League no kuba barahisemo gushyigikira ibikorwa byacu n’iterambere rya Shampiyona yacu."
"Gufatanya nabo nandi mahirwe akomeye kuri twe no ku makipe yacu kuko serivisi bazaduha zikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi bw’amakipe ndetse no ku mikino dutegura.
Ikindi ni uko gushyigikira igikorwa cyacu cyo guhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino bizakomeza kongera ihangana no kugaragaza impano dufite muri Shampiyona. ”
Ubu bufatanye bushya buzatangira gushyirwa mu bikorwa ku Munsi wa Kane wa BK Pro League uzatangira gukinwa tariki ya 9 Ukwakira 2026.














