Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro
Cinema

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 123 min gusoma
Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest, uzwi nka Samusure, yasesekaye i Kigali yakiranwa ibyishimo n’inshuti, abavandimwe ndetse n’abakunzi be. Agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ari muri Mozambique, aho yari yaragiye akurikira ibibazo by’amadeni byari byatumye ava mu gihugu mu 2022. Icyo gihe yari yitabaje abantu abasaba ubufasha kugira ngo abone uko yishyura ibyo yaregwagamo no kongera gutaha mu rwamubyaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, nibwo indege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Yakiriwe n’imbaga y’abantu barimo abakinnyi bakoranye muri filimi ye “Makuta”, bari bambaye imipira imugaragarizaho ko bamwishimiye, hamwe n’itangazamakuru n’abafana be. Mu butumwa bwe bwa mbere ageze mu Rwanda, Samusure yagaragaje ko umutima we wuzuye ishimwe.

Yavuze ko ashimira Imana ndetse n’abantu bose bamubereye inkunga mu bihe bikomeye yanyuzemo. Yagaragaje ko gufata icyemezo cyo gusaba ubufasha atari ibintu byoroshye, ariko byamubereye intambwe yo kongera guhaguruka. Yashimangiye kandi ko n’ubwo umuntu yaba ari heza gute mu mahanga, iwabo hadasimburwa.

Yavuze ko kugaruka mu gihugu cye no kwakirwa n’abo asanzwe azi ari iby’agaciro gakomeye kuri we. Mu 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ibi byiyongereye ku ideni yari asanzwe yemera, bituma umwenda wose urenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abafana n’inshuti ze bagize uruhare rukomeye mu kumufasha gukemura ibyo bibazo, bamwoherereza inkunga zitandukanye. Ubu avuga ko byinshi mu bibazo bye yamaze kubishyira ku murongo kandi yiteguye kongera gukora umwuga we wa filimi, asusurutsa abakunzi b’ibihangano bye nk’uko byahoze. Mu bashimiwe ku mugaragaro harimo Habyarimana Charles wamuhaye izina rya Samusure, Niyonizera Judith, Me Bayisabe Irene n’abandi benshi barimo n’abamufashije bari mu mahanga no mu Rwanda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 57 zashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 7 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize