Elon Musk ntakozwa ibyo gukoresha Lupita Nyong’o muri filme nshya yitwa Odyssey
Cinema

Elon Musk ntakozwa ibyo gukoresha Lupita Nyong’o muri filme nshya yitwa Odyssey

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 43 min gusoma
Elon Musk ntakozwa ibyo gukoresha Lupita Nyong’o muri filme nshya yitwa Odyssey
Sanga:
writer.umunsi.com

Uyu mu gwiza-tunga wa mbere ku isi kugeza ubu, yanenze bikomeye cyane umuhanga mu byo gutunganya filme wanatwaye igihembo cya oscal Christopher Nolan avuga kumugaragaro ko yatakaje ubunyamwuga bwe. Musk yavuze ibi ku bw’igitekerezo cya kwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko umukinnyi wa filme w’umunya Kenya Lupita Nyong’o ashobora kuzifashishwa na Christopher Nolan muri filme yiswe odyssey ari gutegura izajya hanze taliki 17 Nyakanga 2026. Odyssey ni filime nshya ya Hollywood iri gukorwa iyobowe na Christopher Nolan, ishingiye ku nkuru ya cyera y’Abagiriki yanditswe n’umuhanga wabayeho mu mateka y’ubugiriki Homer ivuga ku rugendo rurerure rw’intwari Odysseus, wari uvuye mu ntambara ya Troy asubira mu gihugu cye cya Ithaca, aho niho yahuraga n’ingorane zitandukanye zirimo imana, ibigeragezo n’intambara.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa x, bugaragaramo kutishimira ko umukinnyi w’umwirabura yakina mu mwanya wa Helen. Uyu umugore uzwi nka Helen of Troy, avugwaho ko yari afite uburanga budasanzwe mu mateka yabagiriki ndetse ni nawe watumye intambara ya troy iba. Elon Musk we ntiyumva ukuntu umukinnyi w’umwirabura yakina mu mwanya w’uvugwa mu mateka ko yari Umugerekikazi.

Yemera ko amateka akwiye gukurikizwa uko ari aho kuvanga amateka. Ibi nibyo byatumye yandika kuri X ati “Chris Nolan yatakaje ubunyamwuga bwe. ” Ibi byanakuruye impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abashyigikiye ko amateka yasubirwamo uko ari ndetse ko akwiye kugumana umwimerere wayo, abandi bakavuga ko amateka akwiye guhuzwa n’isi tugezemo ndetse ko kuba umw’irabura yakina muri iyi filme ntacyo byaba bitwaye.

Amakuru avuga ko mu guhitamo uyu mukinnyi Nyong’o, byatewe n’ukuntu yitwaye muri filme yakinnyemo kandi akanazitwaramo neza cyane cyane black panter yasohotse 16 Gashyantare 2018 . Nubwo studio itaratangaza ku mugaragaro uruhare azakina, byateje impaka zikomeye ku ubwisanzure mu buhanzi, gusobanura amateka n’ihagararirwa ry’amoko atandukanye mu guhindura inkuru za kera. Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byari bitandukanye.

Aho bamwe bashyigikiye guhitamo abakinnyi mu buryo bushya n’ubuhanzi, mu gihe abandi bashyigikiye Musk bavuga ko hakwiye kubahirizwa inkuru y’umwimerere. Filime The Odyssey iteganyijwe gusohoka ku wa 17 Nyakanga 2026, ikazagaragaramo abakinnyi bandi batandukanye barimo Matt Damon, Zendaya, Anne Hathaway, na Charlize Theron. UWANDITSI: Kubwimana Samson - Umunsi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 59 zashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 7 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize