Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye
Cinema

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ugushyingo 143 min gusoma
Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye
Sanga:
writer.umunsi.com
Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu munyabigwi muri sinema ya Nigeria yatangajwe n’umuyobozi wa filimi akaba n’umukinnyi muri Nollywood Kunle Afod, ku mugoroba w’itariki 13 Ugushyingo 2025, abinyujije kuri Instagram, avuga ko nyakwigendera yari “Intwari yabo.” Yanditse ati: “Tubabajwe no kumenyesha urupfu rw’intwari yacu ikomeye, umukinnyi wa filimi ukomeye witabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi mike arwaye. Baba Gebu, Imana imuhe iruhuko ridashira.” Ni inkuru yababaje abatari bake by’umwihariko abakinnyi ba filimi bagiye bamwigiraho byinshi aho umwe muri bo witwa Yemi Solade yamusabiye kuruhukira mu mahoro. Ati: “Imana imubabarire ibyo yakosheje, imwakire kandi roho ye iruhukire mu mahoro adashira, Amina.” Umukinnyi Akin Olaiya na we yanditse ati: “Ruhukira mu mahoro, Papa.” Abiodun Thomas arandika ati: “Ruhukira mu mahoro Pa Olowomojuore, Imana ikomeze ihe umugisha ibyo wasize.” Baba Gebu yatangiye gukina filimi n’ikinamico mu 1980 amenyekana mu zirimo Anikura (1982), Aare Agbaye (1983), Citation (2020), akaba yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize