Emmanuella yasabye ababyeyi kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana babo
Cinema

Emmanuella yasabye ababyeyi kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana babo

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukuboza 273 min gusoma
Emmanuella yasabye ababyeyi kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana babo
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukinnyikazi wa Filime muri Nigeria wamenyekanye nka Emmanuella yagaragaje ko kwamamara ari kimwe ariko ko na none ubuzima bwo mu mutwe bw’umwana ari icyo cy’ingenzi ababyeyi bakwiriye kwitaho. Emmanuella wamamaye cyane muri filime z’urwenya (Comedy), asanga abana benshi bahirimbanira kwamamara no kumenyekana biruseho ariko ababyeyi ntibite ku buzima bwabo bwo mu mutwe bigatuma babatererana aho kugenzura ubwo buzima bwabo by’umwihariko ubwo mu mutwe. Kuri we ngo kuba umwana w’umukobwa yakwamamarira mu maso ya rubanda , buri wese amureba bituma agira ikigare gituruka kubo bangana kwifata nabi bigahera aho ubuzima bwe bugapfa burundu.

Mu magambo ye Emmanuella yagize ati:”Inama nshaka guha ababyeyi ni izi, babyeyi , murebe abana banyu mu biteho cyane. Mu babwire ko ubwamamare bushira igihe gito (Fame are Temporary) , ariko ubuzima bwo mu mutwe buhoraho iteka ryose”. Emmanuella asanga nta giciro umubyeyi yabona yakwishyura ubuzima bw’umwana we wangiritse nyuma yo kumureberera apfira ku mbuga nkoranyambaga.

Emmanuella kuri ubu ni umwana w’imyaka 15 y’amavuko dore ko yavutse muri 2010 agahita yamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu ruganda rwa Cinema muri Nigeria binyuze muri Filime zitandukanye zirimo ‘Survive or Die’. Nyuma yo gushimwa n’umukinnyi wa Filime Angel wo muri Nigeria, byamusabye gufata umwanya munini wo kwemeza ababyeyi be ko bareka agakina cinema ndetse biza no kumuhira dore ko yamaze igihe kinini ari gukorana na we amufasha kumenyekanisha impano ye.   https://twitter. i/status/2004671797086810188

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 59 zashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 7 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize