
Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.
Ku mugoroba wo kuri Uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, no bwo iyi nkongi yafashe iyi nyubako y'ubucuruzi ikongora ibyarimo, birimo ibicuruzwa n’indi mitungo by’abacuruzi barikoreragamo nk'imyenda,inkweto,ibikoresho byo munzu n'ibindi bitandukanye.
Amakuru yizewe yemeza ko Iyi nkongi yahereye mu igorofa rya gatanu ry’iyi nyubako ahagana i saa Kumi z'Igicamunsi, igakomeza gukwira mu bindi bice byayo, birimo ahakorera amashami ya banki.
Iyi nkongi Kandi byemejwe ko yatangiriye mu gice cyo hejuru gisanzwe gikoreramo abadozi n'ubucuruzi buciriritse, ibi bizwi nk'uruconco, bigakekwa ko yaturutse ahari gusudirwa ibyuma kuri iki gice cyo Hejuru
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yabwiye Itangazamakuru ko iyi nkongi yibasiye inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza, yateje igihombo gikomeye ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 bari basanzwe barikoreramo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.
Yakomeje avuga ko abacuruzi bakwiye kwigira byinshi kuri iyi nkongi, birimo kwishinganisha ndetse n'ibikorwa byabo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ahagana saa tatu z'Ijoro ryo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, inzego z'ubutabazi zari zikiri mu gikorwa cyo kuzimya Uyu muriro cyakora bigaragara ko hakiri ibice byo hagati mu nyubako bitageraho amazi yifashishwa mu kuzimya umuriro, ibyatumye Abaturage bavuga ko hakenewe Indege ishobora kugera mu bice bigoye.














