
Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa Kane wa Shampiyona y'u Rwanda Bk Pro league
Uyu mukino wari ukomeye, wabaye ku mugoroba wo kuri Uyu wa 09 Ukwakira 2026, Aho warangiye Ikipe ya Gorilla FC itsinze Rayon Sports, igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino wanditse amateka yo gutangwamo amakarita menshi kuko hatanzwe mo amalarita atukura ane arimo abiri yahawe abakinnyi ba Gorilla FC n’umutoza ndetse na Nshuti Didier wa Rayon Sports.
Uyu mukino kandi usize Abakunzi ba Rayon Sports bagumye mu gihirahiro Dore ko iyi kipe ya Gikundiro imaze Imikino Itanu itabona amanota atatu muri Rusange.
Mu yindi mikino yabaye kuri Uyu munsi muri Shampiyona y'ikiciro cya Mbere mu Rwanda BK Pro league ni uwahuje Kigali FC na Gicumbi Fc.
Uyu mukino wo warangiye Kigali FC itsinze Gicumbi FC, igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatanu.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Habimana Yves ku munota wa 31. Nubwo Gicumbi FC yatsinzwe, yagumye ku mwanya wa mbere kuko yatsinze imikino itatu itangira BK Pro League.














