
Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.
Rayon Sports FC yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wabonetsemo amakarita 13 harimo ane atukura,.
Ku wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.
Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports FC ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League ni Umukino Rayon Sports FC yahabwaga amahirwe yo kuwutsinda bitewe n'uko mu mikino yaherukaga kubahuza Gorilla FC yari itaratsinda Rayon Sports FC.
Ni Umukino watangiye ku isaha ya saa moya (19H00). Ni Umukino Rayon Sports FC yatangiranye imbaraga cyane ishaka uko yabona igitego mu minota ya mbere
ku munota wa kabiri, yabonye kufura hafi y’izamu rya Gorilla FC, iterwa na Iradukunda Elie Tatou ariko ayikubita mu rukuta isanga Akayezu Jean Bosco wa Gorilla FC ahita akiza izamu.
Ku munota wa 10 Ganijuru yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Gorilla FC, umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël awukuramo, Kameni Junior ashatse kuwusobyamo akora ikosa.
Kilasa Alain Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yakoze impinduka ya mbere akuramo Chancellor Mengue Ndong warumaze gukora amakosa ashyiramo Mosengo Tansele.
Rayon Sports FC yakinaga mu kibuga hagati yahise ibura ubwisanzure, no kugera imbere y’izamu biragabanuka,.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye gufungura amazamu ari 0-0.
Mu Gice cya Kabiri
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi buri kipe ishaka uko yabona igitego.
Mu gushaka igitego anyunze mu mpande, umutoza wa Rayon Sports FC Haringingo yakoze impimduka Nisingizwe Christian aha umwanya Muhoza Daniel.
Ku munota wa 53, Gorilla FC yabonye igitego cyatsinzwe na Didier Nshuti ku mupira rutahizamu wa Gorilla FC, Sunday Inemesit, yihaye umupira muremure ariruka asiga Charles Tchouplaou awuhindura mu rubuga rw’amahina, yitsinda igitego.
Mu minota 20 ya nyuma y'umukino kuva ku munota wa 70 Rayon Sports FC yatatse cyane ishaka uko yagombora igitego gusa ubwugarizi bwa Gorilla FC n’umunyezamu bagakomeza kuba ibamba.
Ku munota wa kane w’inyongera (90+4'), Masudi Narcisse wa Gorilla FC yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rya kabiri ry’umuhondo, bivamo imvururu zatejwe na Akayezu Jean de Dieu wa Gorilla FC, umutoza w’abanyezamu wa Gorilla FC Mazimpaka André, yahawe ikarita y'umutuku.
Sunday Inemesit wa Gorilla FC yabwiye nabi umusifuzi wa mbere wungirije, Mutuyimana Dieudonne, naweb ahabwa ikarita y'umutuku.
Nyuma y’umunota umwe Nshuti Didier wa Rayon Sports FC na we yshawe ikarita y'umutuku kubera gushyamirana na Akayezu wa Gorilla FC.
Umukino warangiye Rayon Sports FC itsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0.
Gorilla FC yatsinze umukino wa kabiri muri BK Pro League 2026-2027 igira amanota atandatu mu mikino itatu, mu gihe Rayon Sports FC ifite inota rimwe (1) mu mikino ibiri ikaba iri ku mwanya wa 15.
Umukino ukurikiraho Rayon Sports FC izakina na Black Bulls FC yo muri Mozambique muri CAF Confederation Cup, kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ukwakira .














